Ibyamamare bitandukanye byakiriye imfura ya The Ben mu Rwanda
Abiganjemo ibyamamare bizwi cyane mu myidagaduro yo Rwanda, basuye umuryango wa The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura yabo bise Icyeza Luna Ora Mugisha, ku mugabane w’u Burayi.
Uwicyeza Pamella kuba yabyara yari ataragaruka mu Rwanda, kubera ko bari bategereje ko umwana wabo abanza kugera ku gihe cyemewe n'abaganga ko umwana yagenda mu ndege.
The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo, mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025, avukira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Ku wa 13 Nzeri 2025, mu rugo rwa The Ben na Pamella ruherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, bakiriye bamwe mu nshuti zabo biganjemo ababarizwa mu myidagaduro. Aba barimo Coach Gaelk, Masamba Intore, Israel Monyi Jado Castar, Tom Close n’umugore we, Sherri Silver n'abandi.
Jado Castar, Coach Gaelk, Kenny na Uhujimfura ni bamwe mu bari bitabiriye
Uretse aba kandi, David Bayingana, Uhujimfura Claude, Uncle Austin, ndetse n’abahanzi nka Ruti Joel, Kevin Kade, umuraperi K8 Kavuyo, nabo bari bagiye kwakira imfura ya The Ben na Pamella, yari igeze ku butaka bw'igihugu cy'ababyeyi be.
Muri ibi birori byo kwakira imfura yabo no kumwereka inshuti zabo, umuryango wa The Ben kandi wanagabiwe inka n’umunyemari Coach Gael bigeze kuvugwaho kutajya imbizi gusa bo bakerekana ko bihabanye n'ibyo.
Tom Close usanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya The Ben, na we yamugabiye inka, muri ibi birori byari byahuriyemo ibyamamare bifite amazina akomeye mu Rwanda.
Tom Close n'umugore we Tricia na bo bari bahari ndetse bagabiye umuryango wa The Ben
Massamba Intore na we yari ahari
What's Your Reaction?










