Si ubwa mbere bibaye! Icyahanishijwe umugore winjiye mu kibuga yambaye ubusa buri buri
Mu gihugu cya Canada, umugore utatangajwe amazina yahengereye ku mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wari witabiriwe n’Igikomangoma cy’U Bwongereza, Prince Harry amanuka mu kibuga yambaye uko yavutse.
Uwo mugore yatunguye abantu bari bitabiriye umukino wa nyuma wahuje ikipe zikina umupira w’amaguru wo mu gihugu cya Canada ari zo: Toronto Argonautius na Winnipeg Blue Bombers, mu rucyerera rwo ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, agaragara mu kibuga yambaye inkweto gusa, ibindi bice by’umubiri birimo n’iby’ibanga bigaragara. Ku ikubitiro yahise ahanishwa kutazongera kugaragara muri sitade.
Muri uwo mukino wari uhanganishije Toronto Argonautius na Winnipeg Blue Bombers warangiye Toronto Argonautius itsinze ku manota 41-24 ihita itwara igikombe ‘Grey Cup,’ wigaruriwe n’uwo mugore wageze mu kibuga akisanzura, ntawe ushinzwe umutekano waje kumuhagarika, byamuhaye umwanya wo gutembera mu kibuga agenda azamura amaboko asuhuza abari bicaye muri sitade barimo n’Igikomangoma cy’U Bwongereza, Prince Harry.
Abashinzwe umutekano baramuretse, kugeza ubwo yaje abasanga babona guhita bamujyana.
Ibyo byatumye igitangazamakuru U.K. Daily cyigira cyiti:”Abashinzwe umutekano kuri sitade bahaye uwo mugore ibihe byose mu Isi, atembera mu kibuga yambaye ubusa buri buri!”
Polisi y’i Vancouver muri Canada, yabwiye TMZ ko uwo mugore yahise asohorwa ku mahoro [atarwanyije abashinzwe umutekano] atabwa muri yombi.
Nyuma y’ibyo ngo yahise ajyanwa ku bitaro byo muri ako gace bamusuzume barebe niba adakoresha ibiyobyabwenge; bikaba ari byo byabimukoresheje.
Polisi yongeyeho ko ubu babona nta kintu bamukurikiranaho, ariko ntabwo azongera kwemererwa kugaruka muri sitade.
Iyo sitade izwi nka ‘BC Place’ yiyerekanyemo yari yuzuye abafana 52,000. Ni kimwe mu bintu bitangaje bazahora bavuga ko babonyemo.
Standard-Freeholder yanditse ko atari ubwa mbere umugore agiye mu kibuga yambaye ubusa ku mukino wa ‘Grey Cup’ kuko ibyo biheruka gukorwa mu mwaka wa 1975.
Muri uwo umwaka, mbere yuko hafungurwa umukino w’icyo gikombe cyari cyigiye gukinirwa ku nshuro ya 63, umugore witwa Nadia Stooshnoff yiyambuye ubusa; amabere aragaragara muri sitade ya ‘Calgary’s McMahon,’ byaketswe ko yaba yarabitewe n’ikigero cy’ubushyuhe cyari hejuru.
Muri Canada, ntibyari biherutse kubona umugore yambaye ubusa buri buri kuri sitade
Byaherukaga mu mwka wa 1975
Yahise ajyanwa gupimwa ibiyobyabwenge
Ni ibintu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga
What's Your Reaction?










