Imbuga zamukozeho: Uburaya bwatumye akumirwa kuri sitade
Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Bonnie Blue akaba icyamamare mu buraya, yababajwe nuko yangiwe kwinjira muri Sitade y'ikipe yo mu Bwongereza ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere yitwa Nottingham Forest.
Tia Billinger uzwi nka Bonnie Blue warikoroje ku mbuga nkoranyambaga yigamba ko mu munsi umwe yaryamanye n'abagabo bagera ku 1057 bihamya ibikorwa bye by'ubusambanyi. Byakwirakwiye hirya no hino ku Isi n'abo mu ikipe yo mu Bwongereza, Nottingham Forest ikina Shampiyona y'Abongereza barabimenya, bamwamaganira kure ngo ntabagerere muri sitade yitwa City Ground.
Bonnie Blue wiyemerera ko akora umwuga w'uburaya akaba akina na filime z’urukozasoni zishyirwa ku mbuga zirimo “Only Fans” ntiyashimishijwe n'ibyemezo byamufatiwe byo gukumirwa muri sitade ya Nottingham Forest.
Yagize ati:"Nagiye kuri sitade nk’abandi, ariko narakumiriwe kwinjiramo."
“Babitewe nuko ndi indaya kandi mbere yo kujyayo nanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga zanjye nandika ko nza kwifotozanya n’abakinnyi. Ngezeyo abashinzwe umutekano baramfashe bashyira ku ruhande ngira ngo bagiye kunjyana aho nicara, bahita bansohora muri sitade bambwira ko banciye by’iteka muri iyo sitade.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubusanzwe batajya birukana indaya ahubwo ko bamugize umwihariko bamuca muri iyo sitade yabo.
Si ubwa mbere, Bonnie Blue agiye kureba imikino kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka yagaragaye ari kumwe n’umuraperi Lil Mabu ku mukino w’ikipe yo muri Amerika ya Miami Heat.
What's Your Reaction?










