Weasel arishyuza amafaranga y’igitaramo cyarase ibigwi bya ‘GoodLyfe’
Uyu muhanzi Weasel yatabaje ahamya ko uwarushinzwe gukusanya amafaranga yavuye mu gitaramo yakoze cyo kuzirikana ibigwi by’itsinda rya GoodLyfe no guha icyubahiro Mowzey Radio, ataramwishyura.
Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda n’uw’akarere nka Weasel Manizo yahishuye ko ababajwe nuko atarishyurwa amafaranga yavuye mu gitaramo yakoze ku wa 02 Kanama 2024 cyo kuzirikana ibikorwa karundura by’itsinda rya GoodLyfe. Yagerageje kwegera uwari ushinzwe gukusanya amafaranga y’icyo gitaramo aho kugira ngo amwishyure amusubizanya ibitutsi.
Iki gitaramo cyiswe ‘Weasel Manizo Memories of GoodLyfe’ cyabereye kuri ‘Hotel Africana’ cyiririmbamo abahanzi batandukanye ariko umuhanzi mukuru yari Weasel Manizo. Abantu bagize ngo uwarushinzwe gukusanya amafaranga yacyo witwa Mr. Nobat yaramwishyuye, none Weasel yavuze ko atarishyurwa.
Yagize ati:”Twishimiye kubasangiza ko igitaramo cyacu cyabereye kuri ‘Hotel Africana’ mu byumweru bibiri bishize cyagenze neza kiba n’itsinzi ikomeye cyane. Ariko rero, tubabajwe no kubamenyesha ko uwarushinzwe iby’icyo gitaramo akaba anamenyerewe mu kubitegura, Mr. Nobat ataratwishyura.”
“Twagerageje kumwegera ariko aratunanira, ahubwo uyu munsi ibintu yabigize bibi, aranyendereza ndetse yongeraho no kuntuka arantokoza.”
Weasel yakomeje avuga ko handitswe iyi nyandiko igaragaza ko atishyuwe kubera ko yizerera mu mucyo no kurenganurwa mu muziki.
Ati:”Twizera ko ibintu bigomba guca mu mucyo muri uruganda rw’umuziki. Tugomba guhemberwa ibyo dukora by’ubugeni nk’uko abandi bakora indi mirimo bahembwa.”
“Mumenye ko umuhanzi mukuru wataramye mu gitaramo ‘Memories of Goodlyfe’ atarahembwa. Turacyategereje ko Mr. Nobat yuzuza inshingano ze.”
Nubwo Weasel atarahemberwa ibyo yakoze muri icyo gitaramo ‘Memories of GoodLyfe’ akomeje gushimira abantu bacyitabiriye. Ni igitamo cyabaye n’umwanya mwiza wo guha icyubahiro mugenzi we bari bafatanyije iryo tsinda rya ‘Goodlyfe,’ Mowzey Radio watabarutse ku wa 01 Gashyantare 2018.
Weasel ababajwe no kutishyurwa ayo yakoreye mu gitaramo 'Memories of GoodLyfe'
What's Your Reaction?










