Nyuma ya Burna Boy na Fally Ipupa agiye kuba uwa 2 mu kwipima Stade de France

Fally Ipupa yamaze kwemeza ko azataramira muri "Stade de France" ku wa 2 Gicurasi 2026. Ni igitaramo cy'amateka kuri uyu muhanzi ukomoka muri Congo Kinshasa, aho azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Oct 1, 2025 - 17:27
Oct 2, 2025 - 06:44
 0
Nyuma ya Burna Boy na Fally Ipupa agiye kuba uwa 2 mu kwipima Stade de France

Ni igitaramo kiraba gifite insanganyamatsiko ikomeye igira iti: "Umugoroba umwe. Umwami umwe. Urubyiniro rumwe." 

Iyi sitade iherereye Saint-Denis mu majyaruguru y'umurwa mukuru w'u Bufaransa, yakira abantu bagera ku 80,698 mu gihe yakiriye imikino, abashobora no kwiyongera mu gihe cy'ibitaramo.

Guhera ku ndirimbo ya mbere yagaragayemo "Quartier Latin" ari kumwe na Koffi Olomidé, Fally Ipupa ntiyahwemye kuzamura no guhindura umuziki w’Abanyekongo mu ndirimbo nka "Original", "Eloko Oyo", Bloqu", na 207" zamuhesheje abakunzi mu bice bitandukanye by'Isi. 

Fally Ipupa uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange by'umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, nyuma yo gukorera ibitaramo byose birangwa n'ubwitabire bwo hejuru mu mijyi nka Paris, Kinshasa, London na New York, agiye no kwipima Stade de France. 

Ipupa agiye gukorera igitaramo muri Stade de France akurikira Umunya-Nigeria, Burna Boy wahakoreye ku wa 18 Mata 2025, ari we muhanzi wa mbere w'Umunyafurika wari uhakoreye igitaramo.

Stade de France 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com