Platin P yagaragaje uburyo yashenguwe n’ibyavuzwe ku muryango we

Umuhanzi Nemeye Platin wamamaye nka Platin P nyuma y’ibibazo byabaye ku muryango we bigatuma bavugwa ku mbuga nkoranyambaga cyane, yatangaje ko yababajwe cyane n’ibintu abantu bakomeje kuvuga ku muryango we cyane ko we aba yifuza ko ibibazo by’umuryango we bitaza mu kazi k’umuziki.

Mar 3, 2024 - 09:08
Mar 3, 2024 - 10:13
 1
Platin P yagaragaje uburyo yashenguwe n’ibyavuzwe ku muryango we


Mu mwaka wa 2023 nibwo umuhanzi Platin P ndetse n’umugore we hamenyekanye amakuru avuga ko nyuma yo gukora ubukwe mu mezi macye bagahita bibaruka, Platin yaje kumenya ko uyu mwana yaba atari uwe, ndetse ngo akaza kubyemezwa n’ibizamini by’uturemangingo ndangasano bya muganga bivuga ko umwana atari uwe, icyo gihe nibwo byatangiye kuvugwa ko baba bagiye gutandukana.

Nyuma abantu bakomeje kuvuga byinshi bitandukanye kuri uyu muryango gusa ibi byose bavugaga nta gihamya babaga babifitiye cyane ko nyuma nta yandi makuru y’uko iby’uyu muryango byaje kugenda yigeze amenyekana .

Platin P mu kiganiro samedi détente yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko yababajwe cyane n’ibintu byakomeje kuvugwa ku muryango we, cyane ko we ataba yifuza kuvanga ubuzima bwe bwite bw’umuryango n’umuziki, kuri we yumva ko ibibazo by’umuryango biba bigomba gukemurirwa mu muryango bitaje kuvangwa n’akandi kazi.

Yagize ati “Ikibazo gishobora kuvuka mu muryango ariko ntabwo ari byiza ko tubishyira hanze muri rubanda. Birumvikana ntabwo biba binejeje, ntabwo byanshimishije.”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow