Icyo Munyakazi Sadate yasubije Dr. Utumatwishima wikanze iby’amakimbirane y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yuko Dr. Utumatwishima yumvise ibyamamare biterana amagambo hakazamo uturere ndetse n’iby’inyangarwanda, agatabaza RIB, Munyakazi Sadate yavuze ko yumva bimureba nka mukuru wabo.

Aug 15, 2024 - 16:56
Aug 15, 2024 - 17:48
 0
Icyo Munyakazi Sadate yasubije Dr. Utumatwishima wikanze iby’amakimbirane y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko ibyo yari aziko ari ugususurutsanya  ku mbuga nkoranyambaga yikanze yumvise hajemo uturere abantu bakomokamo ndetse n’iby’inyangarwanda. Munyakazi Sadate yahise avuga ko hari gukoreshwa imvugo zidakwiye k’Umunyarwanda ariko bigifite igaruriro.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ibiganiro bigaruka kuri bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda; Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago ari guca ku mbuga nkoranyambaga agashinja abarimo God Father, The Cat na Dj Brianne kumukorera amakosa. Ubu bamwe bakomeje kumusubizanya ibitutsi abandi bakamwihorera.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Kanama 2024 uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Neppo Abdallah yaciye ku rubuga rwa X avuga ko atewe inkeke n’amagambo yumvise akoreshwa n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga arimo uturere bakomokamo n’iby’inyangarwanda.

Yagize ati:”Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa mu myidagaduro (showbiz). Narikanze hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda. Yago, God Father, M Irene na Sky 2 n’abandi, gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubivemo.”

Yahise aboneraho n’umwanya wo kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, ngo barebe niba nta byaha birimo. Ati:”RIB, muturebere ko nta byaha bari gukora.”

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports yahise afata umwanya asubiza Dr Utumatwishima agira ati:”Ni byo koko barumuna bacu bamaze iminsi bakoresha imvugo zidakwiriye Umunyarwanda by’umwihariko urubyiruko. Njyewe ubwanjye numva ibi bindeba nka mukuru wabo, reka nemere ko ibi bidakwiriye ariko kandi mporana umutima unyemeza ko tugifite igaruriro.”

“Ntabwo navuga ko ndi inshuti y’urubyiruko hari abakibyiruka ntagiriye inama yo kuva mu mwanda w’inzangano, amakimbirane n’amacakubiri.”

Yasoje avuga ko byaba byiza bahuje amaboko bakumvikana. Ati:” Yago, God Father, M Irene na Sky 2 munkundiye naba umuhuza tugakemura ibibaganisha habi kuko ni mu nyungu za twese nk’abanyarwanda.”

Ubu abakomeje gucyocyorana ku mbuga nkoranyambaga ni Yago, The Cat, God Father, na Dj Brianne. Si ibya none kuko mu bihe bitandukanye bamwe batavuze rumwe (beef) kugira ngo bikururire abantu abandi bagacyocyorana ari ibya nyabyo.

Munyakazi Sadate yavuze ko yumva amakimbirane ari ku mbuga nkoranyambaga amureba nka mukuru wabo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow