Urujijo ku mubano wa Vestine n'umugabo we

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yicuza impamvu yafashe umwanzuro wo kubaka.

Nov 18, 2025 - 10:23
Nov 18, 2025 - 10:33
 0
Urujijo ku mubano wa Vestine n'umugabo we

Muri ubu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse yagize amahitamo mabi.

Yagize ati "Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima."

Vestine usanzwe ari umugore wa Idrissa Jean Luc Ouédraogo, yanavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azareba uwo azi neza n'inkomoko ye.

Ati "Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi." 

Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, gusa kuri ubu iyo usuye imbuga nkoranyambaga ze usanga nta mafoto bari kumwe akirangwaho. 

Ariko na none ubu butumwa bwa Vestine bushobora kuba ari uburyo bwo kugerageza gutegurira inzira indirimbo nshya we na Dorcas bitegura gushyira hanze, bise "Usisite".

Ubutumwa bwa Vestine 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com