Ni we wazanye Igisupusupu: Zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Alain Mukuralinda watabarutse

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’U Rwanda yahamije ko Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima. Uretse kuba yarakoze mu nzego za Leta, yanabaye umuhanzi ufite indirimbo iririmbwa kuri Noheli.

Apr 4, 2025 - 13:24
Apr 4, 2025 - 13:53
 1
Ni we wazanye Igisupusupu: Zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Alain Mukuralinda watabarutse

Bwana Alain Mukuralinda wari ufite imyaka 55 yitabye Imana azize guhagarara k’umutima nyuma yo kwihutanwa kwa muganga, abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bakagerageza bikarangira ahatabarukiye. Ni umugabo uzakomeza kuzirikanirwa ku kuba yarageze no ku rwego rwo kuba Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije ariko wanakoze indirimbo zidasaza nk’iyitwa Gloria ihora icurangwa ku munsi mukuru wa Noheli.

Amateka ya Alain Mukuralinda agaragaza ko yize anihugura mu bijyanye n’amategeko. Yakoze umurimo w’ubushinjacyaha anahanga indirimbo zitandukanye wumva zikoranye ubuhanga. Ni indirimbo umuntu yumva akagira ngo yasohotse uwo munsi.

Buri mwaka ku itariki ya 25 Ukuboza haba umunsi mukuru wa Noheli wizihirwa na benshi batuye ku Isi. Mu Rwanda, hari abahanzi bagiye mu nganzo bakurayo indirimbo zihimbaza uwo munsi. Alain Mukuralinda ni umwe muri bo, dore ko yakuyeyo indirimbo karundura “Gloria.” Ni imwe mu ndirimbo zicurangwa cyane kuri uwo munsi mukuru.

Alain Muikuralinda ni we wahanze indirimbo iririmbwa buri uko ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina maze ikaryoha cyane iyo yatsinze. Iyo ndirimbo yayise “Tsinda Batsinde.”

Yahanze izindi ndirimbo z’amakipe y’ubukumbo mu Rwanda. Yakoze indirimbo ‘Rayon Sports’ y’ikipe ya Rayon Sports, hanze n’indi y’ikipe ya Kiyovu Sports.

Yahanze kandi izindi ndirimbo zinyura abatari bake nka: Afrika Afrika, Dupfa Iki? Birakomeye, Umuseke Weya na Murekatete.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, yatabarutse ari wo mwanya akibarizwamo.

Ntiyarekeye aho gukomeza gukurikirana iby’umuziki kuko yafashije abarimo Igisupusupu. Nsengiyumva Francois wakunzwe mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne’ mu mpera za 2018 na 2019 yafashijwe na Alain Mukuralinda biciye mu nzu ifasha abahanzi ye yise ” The Boss Papa.” Mu mwaka kandi wa 2021 yasinyishijemo Rukundo Agnes.

Guverinoma y'U Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye Imana

Alain Mukuralinda yitabye Imana

Indirimbo "Gloria" ni imwe mu ndirimbo za Alain Mukuralinda zigikundwa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow