Harimo icyo The Ben yatereyeho ivi: Ibirwa 10 byiza ku Isi

Hirya no hino ku Isi mu nzuzi hari ibirwa bitandukanye ariko burya no mu "Mena habamo Ingenzi," bivuze ko hari ibirwa byiza kurusha ibindi.

Jul 3, 2025 - 11:16
Jul 3, 2025 - 11:28
 0
Harimo icyo The Ben yatereyeho ivi: Ibirwa 10 byiza ku Isi

Iyo abantu bageze mu bihe by'ibiruhuko batekereza ahantu heza ho gusohokera ngo bumve icyanga cy'ubuzima. Abenshi bakunda gusohokera ku birwa. 

Mugiye kugezwaho ibirwa 10 byiza nk' uko byirahiriwe n'ababisuye ndetse n'ibinyamakuru birimo CNN, Travopo na Vogue.

10. Senja
Ni ikirwa giherereye ku mugabane w'i Burayi ku gihugu cya Norway. Ibihe byaho birihariye, iyo bigeze mu gihe cy' Impeshyi Saa Sita z' ijoro haba habona nko ku manywa.

9. Palawan 
Ni ikirwa giherereye muri Philippines gikundirwa kuba gifite amazi yitaruye inyanja n'imigezi yo munsi y'ubutaka.

8. Maui & Kauai
Ni ikirwa giherereye kuri Hawaii. Gikunda gusurwa cyane n'abashaka gusobanukirwa ubumenyi bw'Isi kubera ko gifite ibirunga, imisumo y'amazi n'amashyamba.

7. Tahiti & Moorea
Ni ikirwa giherereye ku gihugu cyitwa French Polynesia cyikaba cyiragiwe n'U Bufaransa cyiri mu majyepfo y'inyanja nini ya Pacific.

Hakundirwa umutuzo uharangwa, imisumo y'amazi n'inzuzi zitaruye inyanja nini.

6. Taveuni, Fiji
Ni ikirwa giherereye mu nyanja nini ya Pacific. Gikundirwa kuba gifite agashyamba ko kuganiriramo no kugira ahantu hazwi cyane abantu bajya kwibirira.

5. Cook Islands - Aitutaki
Ni ikirwa giherereye mu nyanja nini ya Pacific. Gikundirwa kuba kitagira akavuyo abashaka kuruhura umutwe baganayo baganira bitegeye iyo nyanja nini.

4. Galàpagos Island
Ni ikirwa giherereye muri Ecuador. Gikundirwa kuba gifite ibirunga cyikaba kandi kibaho inyamaswa nk' utunyamasyo.

3. Bora Bora 
Giherereye kuharagiwe n'U Bufaransa hazwi nka "French Polynesia" mu nyanja ya Pacific.

Abatari bake bahakundira inyubako zubatswe hejuru y'amazi, imisozi iriho, uburyo hatunganyijwe ku buryo binezeza abahasura n'ibindi.

2. Seychelles 
Ni igihugu cyateye imbere mu kwita ku hantu nyaburanga hacyo. Kubyitaho no kubigaragaza byatumye Ishami ry'Umurayngo w'Abibumbye ryita ku Bumenyi n'Umuco [UNESCO] rifata amashyamba yaho ashyirwa mu murage w'Isi.

Cyigira kandi umucanga wo ku mazi ukundwa na benshi. Hari kandi agace kacyo kazwiho kugira umucanga mwiza cyane ku Isi.

1. Maldives
Ni ikirwa giherereye mu nyanja y'Abahinde ku mugabane w'Aziya. Cyigira amazi yitaruye inyanja afite ubuso bwiza butuma uyareba atarambirwa. Cyigira umucanga usa n'umweru. Cyigakundwa cyane n'abashaka kuryoherwa n'urukundo rwihariye.

Iki kirwa cyagaritse mu matwi y'Abanyarwanda cyane mu Ukwakira 2021 igihe The Ben yajyanagayo Pamella akajya kumutererayo ivi. Kuva ubwo bahamya urwo bakundana, bakoze ubukwe ndetse baherutse no kwibaruka imfura, Icyeza Luna Ora Mugisha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow