M Nepo yifashishije inganzo ye mu kwitsa ku buzima bwa nyuma y’urupfu

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mungwariho Jean Nepomuscene uzwi nka M Nepo, yashyize hanze indirimbo yise “Uyumubiri”, ikangurira abamera Mana kurangamira ubuzima bwiza bwa nyuma yo gupfa.

Feb 18, 2026 - 09:03
Feb 18, 2026 - 09:18
 0
M Nepo yifashishije inganzo ye mu kwitsa ku buzima bwa nyuma y’urupfu

Mu kiganiro na Igisubizo , M Nepo agaragaza ko iyi ndirimbo yibutsa abakristo ko n’iyo umubiri
wangirika nyuma y’urupfu, hari undi mubiri mushya Imana izaha abayizera.

Ubutumwa bwayo bushingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo mu gitabo cya Yobu 19:25-27,
uvuga ku kwizera ko umuntu azongera kubona Imana n’iyo umubiri we waba warangiritse.

Aho yagize ati : “Uyu Mubiri ifite ubutumwa bushingiye ku byiringiro by’umukristo,
by’umwihariko ku buzima bwo mu ijuru.”

M Nepo avuga ko intego ye mu muziki ari ugufatanya n’abandi bahanzi batambutsa ubutumwa
bwiza binyuze mu ndirimbo, aho ashyira imbere ubutumwa kurusha kwishakamo izina.

INDI NKURU WASOMA :Huye : Hafashwe ingamba zihamye zo kurinda ubuzererezi bw’abana 

Ku bijyanye n’abahanzi afatiraho urugero, agaragaza ko yubaha kandi akurikirana abahanzi
barimo Alex Dusabe na Israel Mbonyi, avuga ko ibikorwa byabo bimufasha gukomeza
kwiyubaka mu rugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo “Uyumubiri” imaze umunsi umwe igiye hanze, ikaba iri kuboneka ku mbuga
zitandukanye zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki wo
kuramya Imana bakomeje kuyumva no kuyisangiza abandi ku bwinshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow