Ni iki umugabo n'umugore bihinduje abirabura bashakaga?

Umugore wo mu gihugu cy'U Budage witwa Martina Big n'umugabo we, Michael Eurwen (abazungu) batunguranye bihinduza uruhu baba abirabura kubera ko bashaka kuba ku mugabane w'abirabura.

Mar 21, 2025 - 13:06
Mar 22, 2025 - 18:15
 0
Ni iki umugabo n'umugore bihinduje abirabura bashakaga?

Umudagekazi, Martina Big w'imyaka 36 n'umugabo we, Michael Eurwen w'imyaka 38 biteje imisemburo ihindura uruhu rwabo bahinduka abirabura mu rwego rwo gusa n'abirabura. Ni ibintu bitakiriwe neza n'abagenzi babo b'abazungu babamaganiye kure ariko na bo bafite gahunda yo kubasiga bakaza kwibera muri Afurika.

Martina Big na Michael Eurwen biteje umusemburo "Melanotan" uhindura uruhu rukaba umukara. Barabikoze bahita bahinduka abirabura.

Abababonye bakubiswe n'inkuba batangazwa n'icyemezo bafashe cyo kwihindura abirabura kandi bari abazungu. Bavuga ko bakoze ibitari byo! Barabatuka baciye ku mbuga nkoranyambaga abandi babashyira mu kato.

Ubu Big na Eurwen bafite gahunda yo kujya gutura ku mugabane w'Afurika watumye bihinduza uruhu.

Big yagize ati:"Njye n'umugabo wanjye twafashe umwanzuro wo kuva hano mu Burayi mu myaka ya mbere ya COVID-19 ariko nyine icyorezo cyaratwitambitse."

"Twakiriye ubutumire bwinshi bw'abakunzi bacu baherereye mu bihugu bitandukanye by'Afurika ariko ntabwo byatworoheye guhitamo aho twajya kuba."

Yakomeje avuga ko ubu ibihugu biza imbere mu byo bazajya kubamo muri Afurika ari Kenya na Namibia.

Nubwo bashaka kuza kuba muri Afurika, umugabo we, Michael, afite ubwoba bw'uko umugore we azatakaza akazi ke yihebeye ko kumurika imideli kubera ko asanga muri Afurika bigoye gukora uwo mwuga we.

Ati:"Byarangoye kwemeza umugabo wanjye ko iki ari icyemezo kiza kuba tugiye kwibera muri Afurika. Yakomeje kubyanga kubera ko yumva nzabura aho nkorera umwuga wo kumurikira imideli muri Afurika. Namumaze impungenge ko ntazabura uko mbikora."

Martina Big wakomeje kwisanisha cyane n'abo muri Afurika yiyita "Malaika Kubwa," yanakoze agashya ko kongeresha amabere agira manini. Ubu avuga ko ari we mugore ufite amabere manini ku mugabane w'i Burayi.

Yavuze ko mbere yo kuza muri Afurika azibagisha ikibuno agire kinini ndetse yongereshe n'amazuru ye.

Martina Big yihinduje umwiraburakazi

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow