Ariel Wayz yatangaje impamvu akunda kugaragara mu myambaro y’abahungu

Umuhanzikazi Ariel Wayz ukunze kugaragara gacye cyane yambaye imyenda y’abakobwa, yatangaje ko impamvu yikundira kwambara nk’abahungu ari uko ari umuntu udakunda kwijena, ndetse ukunda kumva yisanzuye cyane.

Mar 4, 2024 - 09:06
Mar 4, 2024 - 13:16
 0
Ariel Wayz yatangaje impamvu akunda kugaragara mu myambaro y’abahungu

Uyu muhanzikazi kuva yakwinjira mu muziki nyarwanda yakomeje kugenda agaragara yambaye imyenda minini imenyerewe cyane ku bagabo cyangwa abahungu aho kwambara imyambaro y’abakobwa nk’abandi bose.

Ibi byaje kuba impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu atajya yambara nk’abandi bakobwa ahubwo ugasanga yitwara nk’abahungu, ibi byaje no kugera aho batangira kumucyekaho ubutinganyi gusa ibi byose Wayz yarabibonaga akabirenza amaso akituriza cyane ko ari umukobwa udakunda kuvuga amagambo meshi.

Mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy on air kuri instagram, yatangaje ko mu buzima busanzwe ari umuntu udakunda kwijena, aba yumva yakwambara imyenda itamuhambiriye, ituma yisanzura, cyane nk’iyo ari ku rubyiniro, avuga ko kwambara ijipo byamubangamira cyane kuko byamusaba kwijyengesera ngo hato adashiduka yambaye ubusa bikaba byanatuma adaha ibyishimo abakunzi be. Gusa kandi avuga ko rimwe na rimwe ajya yambara imyenda migufi nko mu mashusho y’indirimbo.

Muri iki kiganiro kandi Wayz n’ubwo afite impano idasanzwe yo kuririmba ariko avuga ko iyo bitaza gukunda yari kwibera umunyamategeko.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow