PFla yavuze icyatumye atinda kugera mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’
Umuraperi PFla yahishuye ko impamvu yatinze kugera mu gitaramo, ari abasore be bamutindije bakora ibintu binyuranye.
PFla wari mu baraperi bari bateganyijwe gutarama mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ariko nticyagenda neza kubera amasaha yabasize bamwe muri bo ntibatarama mu buryo bukwiye, we yavuze ko yakererejwe isaha irenga n’abahungu bajyanye mu gitaramo.
Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025, abenshi mu bakitabiriye batashye babajwe nuko abarimo itsinda rya ‘Tuff Gang’ batabataramiye bitewe no gukoresha igihe nabi.
Igitaramo cyaratinze bamwe mu baraperi baririmba umwanya muremure kubera ko abari bagenewe kuririmba batinze, byatumye igihe cyibarangirana gifungwa bamwe mu baraperi bataririmbye.
Nyuma y’imbabazi zasabwe n’abari gutarama, PFla wari witezwe gutarama mu itsinda rya ‘Tuff Gang’ ahuriyemo na Fireman, Bulldogg, na Green P, yabwiye IGIHE KULTURE ko we yatindijwe n’abasore bari kuzana mu gitaramo.
Yagize ati:”Twahuye n’abateguye igitaramo ‘MaAfrica’ dukorana inama, tubabwira uko ibintu byagenze. Njyewe nakerereweho isaha irenga, ariko nakererejwe no guhamagara abasore banjye twazanye (abo ni abantu banjye mba ngomba guserukana na bo, bangaragiye turi itsinda) nahamagaraga umwe nkamubaza nti: uri he? Ati: Ndi guhanagura inkweto […] undi akambwira ibindi, bakomeza kuntiza nyuma njyana n’abahageze.”
“Mu by’ukuri, ibyo byankerereje isaha yose nta mumaro byari bifite, byampaye isomo. Ntabwo bizongera nukuzajya twitegura kare.”
PFla yavuze ko iyo nama bakoze banzuriyemo ko ubutaha bagomba kujya bubahiriza igihe. Abo muri iryo tsinda ryateguye icyo gitaramo, bababwiye ko hari ibindi bitaramo bari gutegura bizaba mu minsi iri imbere.
What's Your Reaction?










