Ndi umugore wo kurera: Zuchu yavuze ko adashishikajwe no kubyara
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Zuchu yavuze ko adashaka kubyarana n'uwo mukunzi we, ahubwo yahisemo kuba umurerera abana.
Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu yavuze ko yamaze gusubirana na Diamond Platnumz ubu bameranye neza, anaboneraho umwanya wo kuvuga ko azamurerera abana yabyaye, adashaka kumubyarira undi.
Mu kwezi gushize k'Ugushyingo 2024, Zuchu yari yaciye ku rubuga rwa Instagram yandika ko yamaze gushyira ku iherezo urukundo rwe na Diamond Platnumz, buri muntu agiye kureba ibimureba. Yongeraho ko bashobora guhuzwa n'ibikorwa by'umuziki gusa.
Nyuma yarivuguruje avuga ko basubiranye, ni abakunzi bari kurebana akana ko mu jisho; baryohewe n'urukundo buri umwe ari guha mugenzi we. Mu mpera z' Ugushyingo 2024, bahise bashyira hanze indirimbo abo bombi bahuriyemo yitwa 'Wale Wale.'
Mu kiganiro Zuchu uzwi mu ndirimbo: Sukari, Kwikwi na Nisamehe, yagiranye na 'Wasafi' yagaragarijemo ko nubwo aryana iraha na Diamond Platnumz bakaba ari abakunzi bameranye neza, adashaka kumubyarira.
Yagize ati:"Njye ubu mfite abana, murabizi ko mu minsi yashize nakundaga kubazana hano. Mfitanye abana na Naseeb (Diamond Platnumz), kandi abana be ni bo banjye, ku bw'ibyo rero, ndi umumama ufite abana. Mumenye ko kuba umumama atari ukubyara gusa. Ushobora kuba umumama urera abana b'abandi; bashobora kuba aba nyogosenge cyangwa se bakaba ab'undi mugore."
"Ndi umunyamugisha kuba narabaye mama w'abana b'umukunzi wanjye. Ibyo birampagije."
Abenshi batanze ibitekerezo kuri ayo magambo ya Zuchu bagaragaje ko bamushyigikiye. Uwitwa Pastor Priscilla yagize ati:"Ni byo, ni umukobwa mwiza wita ku mugabo n'abana.” Undi witwa Nancy yagize ati:"Mubona ukuntu yita kuri bariya bana? Mu by'ukuri, ni umumama mwiza."
Hari undi wamugiriye inama yo kurera abo bana kuzageza igihe Diamond Platnumz azemera ko ari umugore we akamwambika impeta.
What's Your Reaction?










