Ibyihishe inyuma y’urugendo Ross Kana azakorera muri Kenya no muri Uganda

Umuhanzi nyarwanda Rubangura David uzwi nka Ross Kana yavuze ko agiye gukorera urugendo mu bihugu bya Kenya na Uganda mu rwego rwo kumenyesha ibihangano bye.

Nov 9, 2024 - 21:04
Nov 9, 2024 - 23:05
 0
Ibyihishe inyuma y’urugendo Ross Kana azakorera muri Kenya no muri Uganda

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 09 Ugushyingo aho yahishuriyemo ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 16 Ugushyingo 2024 azerekeza mu gihugu cya Kenya nyuma ajye muri Uganda hose azaba agiye mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo aherutse gushyira hanze ‘Mami.’

Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ireberera abahanzi ya 1:55 AM, amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Sesa,’  ubu akaba  amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ‘Mami.’ Iyo ndirimbo nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleeeh mu buryo bw’amashusho yakozwe na Gad.

Amashusho yayo yayakoreye mu gihugu cya Kenya, agaragaramo umukobwa witwa Tamara Casanova ufite umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya n’uwo mu Busuwisi.

Ross Kana avuga ko iyo ndirimbo yamutwaye amafaranga menshi yirinze gutangaza umubare, ariko ibyo yayitanzeho ngo bigiye gutuma ayamamaza imenywe n’abatari bake na yo imwinjirize.

Yagize ati:”Mami ni indirimbo yantwaye amafaranga menshi; ni amafaranga yagendeye mu itunganywa ry’amajwi n’amashusho yayo. Ubu ngiye kuyamamaza hirya no hino.”

“Mfite urugendo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha, nimvayo, nzahita njya mu gihugu cya Uganda […] navuga ko izo ngendo zamaze kwemezwa. Ni ingendo nteganyamo kwamamarizamo ibikorwa  byanjye byiganjemo iyi ndirimbo nshya, Mami.”

Ross Kana mbere yatangiranye umuziki amazina ye bwite ‘Rubangura David’ akora indirimbo zirimo ‘Selection’ nyuma yagera muri 1:55 AM yakomezanyije izina ‘Ross Kana.’ Kuva yafata izina rya Ross Kana amaze kumvikana mu ndirimbo zirimo: Fou De Toi, Sesa na Mami. Yongeyeho ko indirimbo ze ari gushyira hanze zizagaragara kuri alubumu  (album) ye ya mbere azamurika namara gukora iziyigize zose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow