Bruce Melody yahishuye uruva gusenya yahuriye narwo muri Rwanda day
Bruce Melody kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye yitabiriye Rwanda day ubwo yabaga ku nshuro ya 10, yatangaje ko ubwo yageragayo yagize uburwayi bwo mu nda bitewe n'uko ibiryo by'aho bitamuguye neza.
Bruce Melody wageze i Washington DC ku wa 02 Gashyantare 2024, aho yari yitabiriye Rwanda day avuga ko muri iryo joro bitagenze neza kuko yariye ibiryo byaho ntibyamugwa neza bituma agira uburwayi bwo munda.
Uyu musore wagombaga gutanga ikiganiro ku munsi ukurikiyeho ari nawo Rwanda day yasorejweho ndetse akanataramira imbaga yari yitabiriye Rwanda day, avuga ko akimara kurya ibyo biryo byagenze nabi kandi icyo gihe muganga nta kindi yagufasha uretse kuguha imiti ikugabanyiriza uburibwe.
Bruce Melody avuga ko nubwo atarameze neza ndetse ko bitamworoheye gusa avuga ko ariya ari amahirwe abonwa n'abantu bake bityo ko yagombaga kuyabyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati "Nk'umuhanzi warubonye amahirwe yo kwicara imbere nkavuga ku bigendanye n'igihugu, nta kundi byagombaga kugenda ayo mahirwe nagombaga kuyakoresha kandi nibaza ko byagenze neza."
Gusa nubwo yicaye imbere y'abayobozi agatanga ikiganiro atameze neza, yagerageje kwihangana ku buryo nta n'uwamenye ko hari ikibazo yarafite ndetse yashimiwe na benshi uburyo yitwayemo neza.
Mu kiganiro yatanze yagarutse ku mishinga ye igiye itandukanye abijyanisha n'aho U Rwanda rugeze ruha n'amahirwe urubyiruko yo gukora icyo bifuza cyababyarira inyungu ndetse anabagira inama yo gukorera igihugu cyabo kuko igihe ari iki.
What's Your Reaction?










