Ariana Grande yahawe gatanya n’umugabo we ategekwa amafaranga agomba kumwishyura

Umuhanzikazi Ariana Grande yamaze guhabwa gatanya n’umugabo we Dalton Gomez, ategekwa n’urukiko rukuru kwishyura uyu umugabo amafaranga agera kuri miliyoni 1.25 y’amadorari bakagabana n’inzu.

Mar 20, 2024 - 07:54
Mar 20, 2024 - 11:09
 0
Ariana Grande yahawe gatanya n’umugabo we ategekwa amafaranga agomba kumwishyura

Kuri uyu wa 19 Werurwe 2024 nibwo urukiko rukuru rw’I Los Angeles rwemeye guha gatanya umuhanzikazi Ariana Grande n’umugabo we Dalton Gomez bari bamaze imyaka itatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo kubwo kutumvikana hagati yabo bakiyemeza gutandukana byemewe n’amategeko ngo umwe abe yakomeza ubuzima bwe.

Imwe mu myanzuro yafashwe n’urukiko nyuma yo kubaha gatanya, ni uko Ariana Grande agomba  kwishyura Dalton Gomez akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 1.25 z’amadorari, ndetse bakagabana bakaringaniza amafaranga bazagurisha inzu yabo babagamo I Los Angeles ndetse ategekwa no kwishyura amafaranga yose y’abanyamategeko bakoze muri uru rubanza angana n’ibihumbi 25,000 by’amadorari.

Ariana Grande ndetse na Dalton Gomez batandukanye muri Nyakanga 2023 baza gutanga ikirego mu rukiko basaba gatanya mu Ukwakira 2023 basabwa gutegereza amezi atandatu bisa nk’amahirwe bahawe yuko bashobora kwisubiraho mbere y’uko urukiko rubifataho umwanzuro.

Inkuru zavugaga ko aba bombi bari mu rukundo zatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2020 gusa ba nyirubwite bakomeza kubigira ibanga gusa Ariana Grande aza kubyemeza ku mugaragaro ubwo yashyiraga hanze amafoto ye na Gomez kuri Instagram abagaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Mu mwaka wa 2021 nibwo baje gukora ubukwe mu ibanga rikomeye  mu rugo kwa Ariana. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu mbarwa barimo inshuti za hafi zabo ariko kandi na bo bagombaga kuba bari ku rutonde rw’abatumiwe. Kuri ubu bakaba batandukanye nyuma y’imwaka itatu gusa bashyingiranwe, bakaba nta mwana bari bafitanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow