P Fla yiniguriye mu ndirimbo 'Cana Itara' ya Tom Close

Umuraperi P Fla uri mu baraperi bukundirwa imyandikire yabo, yavuze ko akora akavunikira ubusa ngo nta n'igihembo arahabwa.

Jun 26, 2025 - 19:56
Jun 26, 2025 - 20:57
 0
P Fla yiniguriye mu ndirimbo 'Cana Itara' ya Tom Close

P-Fla wumvikanye mu ndirimbo "Cana Itara" yahuriyemo na Tom Close na Green P avugiramo ko akora akavunika ntashimirwe ariko igihe kimwe bazamuzirikana.

Ni ibyo yavugiye muri iyo ndirimbo ya Tom Close yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025.

Agira ati:"Ndakora nkavunika, ariko nta gihembo ndahabwa [....] Umunsi napfuye nibwo uzumva bari kunkina."

Iyo ukomeje kumva iyo ndirimbo, wumva Tom Close akomeza aririmba ko "aho gushima uwapfuye wamushimira akiri muzima kuko umunsi yapfuye atazaba akibasha kukumva."

Green P akurikiraho agira ati:"Umunsi nzakomeza nibwo uzaba untaka ubu turi ku meza, muporeze ibyo mushaka [...] Turi guca intege abana baciye izo nzira, mumpe indabo zanjye mbahe imirongo mizima."

Tom Close ashyize hanze iyo ndirimbo nyuma y'ibimaze iminsi bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga ko ari 'umuhanzi wakabirijwe' abandi bamuzi neza bakerekana ko ari umuhanzi mwiza ndetse akaba abifatanya n'umurimo w'ubuvuzi.

Tom Close yasohoye indirimbo 'Cana Itara' yahuriyemo na P-Fla na Green P

P-Fla yagarutse ku kuba adashimirwa hakiri kare

Green P yavuze ko abavuga nabi abahanzi bakuru baba bari kubaca intege kandi ari bo baciye inzira

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow