Perezida Bola Tinubu yunamiye Onyeka Onwenu

Umukuru w'Igihugu cya Nigeria, Bola Tinubu yagaragaje ko ababajwe n'urupfu rw'umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Onyeka Onwenu witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2024.

Jul 31, 2024 - 13:07
Jul 31, 2024 - 14:38
 0
Perezida Bola Tinubu yunamiye Onyeka Onwenu

Perezida wa Nigeria yatanze ubutumwa bugaragaza ko yababajwe n'urupfu rw'umwe mu banyabigwi bakomeye mu ruganda rw'imyidagaduro rwa Nigeria witwa Onyeka Onwenu witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2024, afite imyaka 72. 

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2024, Onyeka arangije gutarama mu kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwe mu bayobozi bo muri Nigeria witwa Stella Okolie, wujuje imyaka 80, yikubise hasi, bahita bamujyana ku bitaro byitwa Reddington Hospital, birangira yitabye Imana.

Uyu Onyeka Onwenu watabarutse akababaza Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yakoze imirimo irimo umuziki, gukina filime, itangazamakuru, ubuhirimbanyi na politike.

Mu nyandiko Perezida Tinubu yashyize hanze iragaragaza ko yakurikiranaga ibikorwa by'uyu munyabigwikazi, Onyeka. Yagaragaje ko indirimbo 'One Love' ye yashyize hanze mu myaka ya 1990, yakanguriye abantu kugira urukundo, ubumwe n'amahoro.

Tinubu kandi yavuze ko indirimbo 'Wait for Me' yashyize hanze mu myaka ya 1980, yatanze umusanzu mu kuboneza urubyaro kandi ibyo yakoze bizahora bizirikanwa.

Yagize ati:"Inganzo ye mu buhanzi mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, izahora yibukwa iteka ryose."

Perezida Tinubu yasoje iyi nyandiko yifuriza Onyeka Onwenu kugira iruhuko ridashira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow