Kigali: Igitaramo 'Let's Celebrate' kigiye kuba ngarukakwezi

Ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, muri Mundi Center hazabera igitaramo cyiswe "Let's Celebrate" kizahuriramo abahanzi bagenzweho mu Rwanda no mu Burundi.

Oct 16, 2025 - 21:00
Oct 18, 2025 - 18:36
 0
Kigali: Igitaramo 'Let's Celebrate' kigiye kuba ngarukakwezi

Ni igitaramo kizagaragaramo abahanzi nka Davis D, Bushali, Kirikou Akili wo mu Burundi, Yampano, Diez Dola, Rosskana, Alto na Dj Brianne. 

Umukundwa Joshua uzwi cyane nka Jidenna ari na we uri gutegura iki gitaramo, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Kane tariki 16 Ukwakira 2025, yagaragaje ko kigamije gufasha Abanyarwanda kwishima ndetse bataramirwa n'abahanzi bagezweho barimo n'abo mu Karere. 

Yagize ati "Let's Celebrate ni igitaramo kigamije gufasha Abanyarwanda kwishima, aho bazajya bataramirwa n'abahanzi ba hano mu Rwanda, ndetse tukazajya tureba n'ugezweho mu Karere na we tukamuzana." 

Yavuze ko kandi iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi mu rwego rwo kwishimira intambwe igihugu kimaze gitera mu ngeri zitandukanye.

Umukundwa Joshua wateguye 'Let's Celebrate' 

Kirikou Akili ni we muhanzi wo hanze watumiwe bwa mbere 

Abahanzi bose bagaragaje ko biteguye gukora ibirenze 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com