Massamba Intore yahawe igihembo cye cya mbere mu muziki nyarwanda
Umuhanzi w'indirimbo gakondo Massamba Intore yashimye Isango Na Muzika Awards yamuhaye igihembo cye cya mbere atwaye mu muziki wo mu Rwanda.
Massamba Intore yahawe igihembo cy'umurage w'ubuzima bwose (Life Achievement Award) mu bihembo bya IMA Awards 2025, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize kuri muzika nyarwanda.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 40 akora umuziki, yavuze ko ari ubwo mbere atwaye igihembo mu Rwanda, kandi nyamara atari uko nta bikorwa afite.
Yagize ati: "Nibwo bwa mbere mbonye igihembo mu Rwanda, si uko ntakoze ibintu byinshi, birahari, bimwe nabonye babifite muzampe icyo cyegeranyo nibura nzajya nkereka n'abana banjye bishime."
Massamba Intore kandi yongeye gucyebura Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, yongera kuyibutsa ko yagakwiye kuba ariyo ifata iya mbere mu gutanga ibihembo bikuru ku bahanzi.
Ati: "Kuba hari na Minisiteri ishinzwe abahanzi, yakagombye kuba ari yo ifata iya mbere kugira ngo itange ibihembo bikuru mu bahanzi. Ariko yaba Minisiteri, yaba abaturage, ibintu bitangirira ku baturage, ubwo ni ukuvuga y'uko mutanze ubutumwa, mutanze ubutumwa bukomeye. Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y'umuco n'abahanzi munyeganyege."
Asoza ubutumwa bwe, Massamba Intore yongeye kugaruka ku bihembo yegukanye muri Tanzania na Nigeria, avuga ko bitagakwiye kuba mu mahanga ari bo batekereza mbere ku muhanzi wahaye byinshi Abanyarwanda, ndetse bakaba ari nabo bamuha igihembo mbere y'u Rwanda.
Massamba Intore yashimiye cyane Isango Na Muzika Awards yamuhaye igihembo cye cya mbere mu muziki nyarwanda.
What's Your Reaction?










