Kiri mu bihenze bibayeho mu Rwanda! Itike ya make mu gitaramo cya ‘Boys II men’ ihagaze ibihumbi 50Frw

Si kenshi usanga mu bitaramo byo mu Rwanda ibiciro byo kwinjira biba biri hejuru nk’uko bimeze mu gitaramo cya Boys II Men giteregerejwe kubera i Kigali mu Ukwakira 2023.

Aug 9, 2023 - 15:08
 0
Kiri mu bihenze bibayeho mu Rwanda! Itike ya make mu gitaramo cya ‘Boys II men’ ihagaze ibihumbi 50Frw

Ni amatike yashyizwe mu byiciro bitatu, iya make yashyizwe ku bihumbi 50 Frw mu gihe iyikurikira izaba igura ibihumbi 75 Frw naho iya menshi ikazaba ihagaze ibihumbi 100 Frw.

Iki ni kimwe mu bitaramo bihenze mu byateguriwe mu Rwanda cyane ko atari kenshi wabona itike iri ku giciro nk’iki, bikumvikanisha ubushongore n’ubukaka bw’itsinda rya ’Boys II men’ rizaba risusurutsa abakunzi b’umuziki.

Ku rundi ruhande ariko umuntu uzagura itike yo kwinjira muri iki gitaramo yifashishije ikarita ya ‘BK Arena Prepaid card’ azajya ahita ahabwa igabanyirizwa cya 30% ry’igiciro cya buri tike.

Byitezwe ko igitaramo cy’itsinda ’Boys II Men’ kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023.

Iri tsinda ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.

Ni itsinda ribitse ibikombe bine bya Grammy Awards birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

Kanda hano ubashe kugura itike yawe

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow