Ballon d’Or 2024: Rodri yatunguwe no kudashimirwa gutwara icyo gihembo
Rodri uherutse kwegukana igihembo cya Ballon d’Or 2024, yavuze ko abakinnyi bakomeye ku Isi batigeze bamushimira kuba yaratwaye icyo gihembo ahigitse abarimo Vinicius.
Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City, Rodrigo Hernandez Cascante [Rodri] yatangaje ko yirengagijwe n’abakinnyi bakomeye, kuva kuri Cristiano Ronaldo ukageza kuri Karim Benzema, nta n’umwe muri bo wamwifurije kunogerwa n’ibihe byiza byo gutwara Ballon d’Or.
Rodri uri mu bakinnyi bakomeye mu Bwongereza, yatwaye igihembo cya Ballon d’Or ku wa 28 Ukwakira 2024, agitwarira mu nyubako ya Theatre du Chatelet iherereye i Paris mu Bufaransa, ahigitse abakinnyi ba Real Madrid barimo Vinicius Junior na Jude Bellingham.
Amaze kuyitwara yakuruye impaka bamwe bavuga ko bakurikije uko abakinnyi bakoze umwaka ushize, ngo yarikwiriye Vinicius Junior. Abo byarakaje cyane biganjemo abafana, abakinnyi, n’ubuyobozi bwa Real Madri. Ibyo byatumye batitabira umuhango wo gutanga icyo gihembo.
Mu kiganiro Rodri yagiranye na Diaro As, yatangarijemo ko nta butumwa bumushimira yabonye bw’abarimo Cristiano, Messi na Benzema.
Yagize ati:”Urambaza ubutumwa bunshimira buvuye ku batwaye Ballon d’Or mu myaka yatambutse? Reka ndebe… [aseka] uziko nta butumwa mbonye bwa Messi, Cristiano, Modric cyangwa bwa Benzema!!!”
Ballon d’Or 2024 yari umwihariko kuko itigeze ihatanirwa na barurangiranwa muri ruhago; Messi cyangwa se Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka irenga 13 bayihatanira umwaka ku wundi. Messi yatwaye Ballon d’Or inshuro umunani (8), naho Cristiano Ronaldo ayitwara inshuro (5).
What's Your Reaction?










