Miss South Afurika 2024, Mia Le Roux yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje

Miss Mia Le Roux ufite ubumuga bwo kutumva, amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo yiyemeje gukorera ubuvugizi abantu bose bafite ubumuga, biyumve mu bandi ndetse batezwe imbere.

Sep 12, 2024 - 17:31
Sep 12, 2024 - 19:39
 0
Miss South Afurika 2024, Mia Le Roux yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje

Nyampinga w’Afurika y’Epfo uyu mwaka wa 2024, Mia Le Roux yakoreye urugendo ku kigo cy’ishuri cya Transoranjee giherereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo  cyigamo abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva mu rwego rwo  kumva ibibazo bafite ngo abakorere ubuvugizi ndetse abereke ko na bo bashoboye.

Mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2024, nibwo Miss Mia Le Roux  yambitswe ikamba ry’umukobwa urusha abandi ubwiza, mu irushanwa rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo ryabaga ku nshuro ya 66. Ni ikamba yambitswe ntiryavugwaho rumwe kubera ko ababyeyi be ari Abafaransa, bakibaza impamvu igihugu cyo muri Afurika cyigira uhagarariye abakobwa udafite ibisekuru byo muri Afurika.

Uyu mukobwa yemeje ko afite ubumuga bwo kutumva, bamwe bahita bashima Afurika y’Epfo kuba batagize uwo baheze.

Miss Mia Le Roux amaze gutsinda iryo rushanwa yahise avuga ko agiye gukorera ubuvugizi abantu bose bafite ubumuga maze himakazwe ukudaheza mu bikorwa byose.

Yahamije ibyo yiyemeje yemera kwitabira ikirori ‘Sign Language and Music Enhancement Mini Festival’ cyakorewe ku ishuri rya Transoranjee riherereye i Pretoria. Ari muri icyo gikorwa yavuze ko imbaraga zitandukanye iyo zihurijwe hamwe zigira akamaro.

Yagize ati:”Nizera ko  iyo abantu batandukanye bahurije hamwe imbaraga zibyara ikintu kidasanzwe, nk’uko twese hamwe tuzana ibintu byihariye.”

“Ibyo bintu byihariye tuzana bifasha igihugu cyacu cy’Afurika y’Epfo. Ibyo bikorwa bikwiye gushyigikirwa cyane.”

Abajijjwe icyo igihugu cyakora kugira ngo cyimakaze ukudaheza, yagize ati:”Icyo twaheraho ni ukumenya amakuru, amakuru ajyanye na byo arahari. Hari porogaramu nyinshi zigisha ukuntu abantu bashyira mu bikorwa ukudaheza.”

“Fata umwanya wiyigishe ukuntu utaheza abandi, amakuru arahari uyumve neza uyamenye. Dukeneye kuganira na bagenzi bacu kugira ngo twimakaze ukudaheza.”

Iki gikorwa yari yajemo ni iserukiramuco rigamije gukangurira abantu kwimakaza umuco wo kudaheza abandi. Abanyeshuri baboneyeho umwanya wo kwigisha abari bacyitabiriye ururimi rw’amarenga aho baganiraga bakoresheje ibimenyetso.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow