Ndasaba ubufasha Leta: Queen Kalimpinya yavuze impamvu yitwaye nabi mu Irushanwa ya 'Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024'
Nyuma yo kutitwara neza mu irushanwa ryo gusiganwa ku mamodoka, Queen Kalimpinya yavuze ko nyirayabazana ari imodoka ye ishaje.
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya wihebeye umukino wo gusiganwa ku modoka yagarutse ku cyatumye atsindwa ntaze mu myanya nibura itatu ya mbere nk'uko yabikoraga mbere ubu bikaba byaratewe n'imodoka ye ishaje dore ko imuruta.
Mu kiganiro na BBC, Queen Kalimpinya witabiriye irushanwa rya Nyampinga w'U Rwanda 2017, nyuma yaho akaza kuyoboka umurimo wo gusiganwa hakoreshejwe imodoka, yavuze ko uwo mukino usaba uburyo butandukanye burimo no kuba ufite imodoka nziza igendanye n'igihe.
Yagize ati:"Ni umukino usaba uburyo bwo kuba ufite ubushobozi, urebye njye nta bushobozi mfite. Mboneyeho n'umwanya wo gusaba abafatanyabikorwa batandukanye na Leta ko badufasha tukabona imodoka nshyashya ziri ku rwego rwo guhatana kandi zigatuma dutsinda."
"Tukabona igikoresho bituma tugera ku rwego mpuzamahanga."
Kalimpinya w’imyaka 26 yakomeje avuga ko imodoka ye ishaje, ati:"Njyewe mfite imbogamizi z'imodoka yanjye yitwa ‘Subaru Impreza’ iri ku rwego rwo gukina amarushanwa y’imbere mu gihugu gusa kandi irashaje (...) nk'imodoka yanjye iranduta, indusha imyaka birumvikana ko ishaje."
Iryo rushanwa 'Rwanda Mountain Gorilla Rally' ryatangirijwe mu mujyi wa Kigali ku wa 18 Ukwakira rigasorezwa mu Karere ka Bugesera ku wa 20 Ukwakira 2024, Queen Kalimpinya n’umufasha mu gutwara Ngabo Olivier ku rutonde rusange basoreje ku mwanya wa gatandatu.
What's Your Reaction?










