Cindy Sanyu ntashobora guhoberana na Sheebah

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Cindy Sanyu yatangaje ko we na Sheebah Karungi nta kibazo bafitanye nyuma y'ihangana baherutse gukora mu muziki, uretse ko badashobora guhoberana.

Feb 12, 2024 - 12:31
Feb 12, 2024 - 15:14
 1
Cindy Sanyu ntashobora guhoberana na Sheebah

Ibi Cindy yabitangaje ubwo yarabajijwe uko umubano wabo uhagaze nyuma y'uko habaye ihangana hagati yabo hibazwa Umwamikazi mu muziki wa Uganda.

Cindy yavuze ko umubano wabo ukimeze nk'uko wahoze na mbere y'uko haba igitaramo, gusa avuga ko ibyo bitavuze ko bahoberana ndetse ko nta n'uburyo bashobora guhuza kugera kuri urwo rwego.

Yagize ati "Umubano wacu uracyari nk'uko wahoze na mbere y'uko dukora igitaramo cyo guhangana mu muziki, gusa ibyo ntabwo bivuze ko twahoberana."

"Ngewe nawe dushaka ubuzima butandukanye, nta buryo na bumwe buhari twahura kugera kuri urwo rwego, gusa icyo ntabwo ari ikibazo.... Nta kibazo amfiteho kandi nanjye ntacyo mufiteho. Turi abantu batandukanye."

Iri hangana hagati yabo ryaje umwaka washize wa 2023, ubwo buri wese yiyitaga Umwamikazi mu muziki wa Uganda bituma hategurwa igitaramo cyo guhanganira iri kamba imbere y'abafana.

Muri Nzeli 2023, nibwo habaye iki gitaramo kitabirwa n'imbaga y'abantu, buri ruhande rwaje gushyigikira umuhanzi wabo. Muri iki gitaramo buri wese yari yagenewe iminota 20 akajya kuruhuka ubundi akagaruka.

Ni igitaramo n'ubundi cyaje kurangira rubuze gica hagati yabo baza gusaba amafranga kugira ngo ihangana rizakomereze no hanze ya Uganda mu bihugu birimo Ubwongereza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow