Drake yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi
Umuraperi Drake ukomoka muri Canada yongeye gukora ku mitima ya benshi nyuma y’aho ahaye umugore utwite akayabo k’amafaranga amusabye ubufasha.
Drake ukunze guhabwa urw’amenyo kubera guhora asheta amafaranga menshi mu mikino y’amahirwe bikarangira atashye imbokoboko, yongeye gukora igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi cyo gufasha umufana we ufite ikibazo akamwaka ubufasha Drake ntazuyaze kumuha ubufasha bamwatse, kuri iyi nshuro yongeye kugaragara afasha umugore utwite wamwatse ubufasha.
Ubwo Drake yari ari mu gitaramo yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yise ‘Big as what?’ haje kugaragara umugore utwite inda y’amezi atanu afite icyapa cyanditseho amagambo asa n’usaba uyu muraperi ko yamubera Se w’umwana atwite. Drake akibona uyu mugore yahise amuha akayabo kangana n’amadorari ibihumbi 25 (arenga miliyoni 25 z’amanyarwanda).
Drake kandi yari aherutse guha undi mufana we bahuriye mu gitaramo wamwakaga ubufasha afite icyapa cyanditseho ko arwaye kanseri yabuze ubushobozi bwo kwivuza niko guhita amuhereza amafaranga ako kanya.
What's Your Reaction?








