Impamvu yo guhinduka Umuyisilamu kuri Burna Boy

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Ogulu uzwi cyane nka Burna Boy, yatangaje impamvu yamuteye kuva mu idini rya Gikristo akajya mu idini rya Islam.

Nov 4, 2025 - 16:34
Nov 4, 2025 - 16:55
 0
Impamvu yo guhinduka Umuyisilamu kuri Burna Boy

Mu kiganiro aherutse kugirana n'umwe mu bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga witwa Playboymax, Burna Boy yavuze ko gushaka kumenya byinshi binyuze mu kwiga amadini atandukanye byamusize mu rujijo rurenze.

Yagize ati: "Nakuriye mu idini rya Gikristo, nyuma mpinduka Umuyisilamu. Ni ko nabyize byose, ariko ndacyashaka kumenya iby’ukuri bihari. Uko ndushaho gukora ubushakashatsi, niko ndushaho kujya mu rujijo." 

Uyu muhanzi avuga ko urugendo rwe mu bya mwuka rukomeje, kuko agishaka kumenya ukuri kwe bwite no gusobanukirwa ubuzima mu buryo burenze imbibi z’amadini asanzwe.

Ibi abitangaje hashize amezi make undi muhanzi w’Umunya-Nigeria, 9ice, na we avuze ko yahinduye idini. Burna Boy yagaragaje ko kandi yavuye mu idini gakondo rya Ifa nyuma yo kugabwaho ibitero mu bya mwuka, byamuteye uburwayi mu gihe cy’amezi atandatu.

Burna Boy avuze ku bijyanye n'amadini mu gihe muri Nigeria bikomeje guteza umwiryane 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com