Bamwe mu bahanzi bitabye Imana baguye ku rubyiniro
Mu ruganda rw’imyidagaduro hakunze kumvikana inkuru y’inshamugongo ko hari abagiye batuvamo kubera uburwayi cyangwa se kubera izabukuru, gusa hari n’abandi bagiye bitaba Imana mu buryo busa n’ubutunguranye bari ku rubyiniro.
Dore bamwe mu bahanzi bagiye bitaba Imana mu buryo butunguranye bari ku rubyiniro:
Costa Titch
Umuraperi Costa Titch ukomoka mu gihugu cya South Africa, yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko, mu ijoro ryo ku wa 12 Werurwe 2023, ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo cyaberaga mu mugi wa Johanesburg muri South Africa mu gitaramo bise ‘Music Festival’nk’uko byamejwe n’umuryango we. Uyu musore ubwo yajyaga ku rubyiniro nta kibazo yari afite gusa ubwo yari ageze hagati aririmba yaje guhita yikubita hasi arapfa. Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo nka Super star, Just do it, Ma gang n’izindi.
Papa Wemba
Jules Shungu Webadio ukomoka mu Congo, wamenyekanye mu muziki nka Papa Wemba, na we ni umwe mu bahanzi b’abahanga bitabye Imana baguye ku rubyiniro.
Ubwo uyu mugabo yari ari kuririmba mu gitaramo I Abidjan muri Ivory Coast mu 2016, abantu batunguwe no kubona yituye hasi gusa ku bw’amahirwe macye, abaririmbyi, abacuranzi be n’ababyinnyi be ntibashobora kumuramira, ahita yitaba Imana.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka Yolele, Nakookite n’izindi.
Joana Sainz Garcia
Joana wari umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo yatabye Imana muri Nzeli 2019, azize iturika ry’igisasu ryabereye muri Spain, aho yari yakoreye igitaramo.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka Fake love
Gordon Reid
Gordon ukomoka muri Scott, wari umukinnyi w’ikinamico, yitabye Imana mu Ugushyingo 2003, ubwo yakiniraga ikinamico imbere y’imbaga y’abantu mu mujyi wa London, mu gitaramo cyitwaga ‘Finborough Theatre’ aza gufatwa n’umutima ahita yitaba Imana.
Juan Carlos Farmell
Juana Carlos, umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabye Imana muri Gicurasi 2023, azize indwara y’umutima ubwo yari mu gitaramo mu mujyi wa Newyork. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Fotographia, Control control n’izindi.
Inkuru z’abahanzi bahiye bagwa ku rubyiniro zagiye zivugwa kuva mu kinyejana cya 19, ndetse no kugeza ubu dukomeze kugenda abahanzi bapfa mu buryo butunguranye, aho usanga nko muri America bamwe baraswa cyangwa se ugasanga bamwe bazira umutima.
What's Your Reaction?










