Trappish Concert ya Ish Kevin yagarutse
Ibitaramo bihuza abahanzi bakora injyana za Hip-hop, Trap, Drill n'izindi bitegurwa n’umuraperi Ish Kevin, bigiye kongera kubera i Kigali nyuma y’imyaka ibiri bihagaze.
Ibi byemejwe na Ish Kevin ubwe, ubwo yaganiraga na TNT, ahamya ko Trappish Concert izagaruka mu Ukuboza 2025 ikabera kuri Zaria Courts, ndetse ikazitabirwa n’abahanzi bakomeye bo mu kiragano gishya cy'umuziki.
Iki gitaramo giheruka kuba mu 2023 i Bujumbura mu Burundi, kuri World Beach Buja, aho abahanzi barenga 10 bo mu Rwanda no mu Burundi bari bataramiye abitabiriye. Ish Kevin yavuze ko yongeye gutecyereza kugarura ibi bitaramo kubera ubusabe bw’abakunzi babyo.
Uyu muraperi avuga ko ibi bitaramo bizaba mu gihe cy'iminsi mikuru, intego yabyo n'ubundi itahindutse ati "Intego nyamukuru y’iki gitaramo iracyari imwe. Ni ukubyutsa impano z’urubyiruko no guha urubuga buri muhanzi ufite ubushobozi bwo kwerekana ibyo ashoboye."
“Twemera ko hari impano nyinshi zitaramenyekana cyangwa zidahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Binyuze muri iki gitaramo, duteganya ko impano nyarwanda zizagaragarira rubanda kandi zigire uruhare mu iterambere ry’uruganda rwacu."
Iki gitaramo kiba bwa mbere cyabaye mu 2021, kuva ubwo kiba urubuga rukomeye rufasha abahanzi cyane cyane abaraperi kwerekana impano zabo.
Andi makuru arimo abahanzi bazaririmba, ibiciro by’amatike n’ibindi birenzeho azatangazwa bidatinze, nk’uko Ish Kevin yabitangaje.
Ish Kevin mu gitaramo cya Trappish Concert II cyabereye Canal Olympia
What's Your Reaction?










