Jose Chameolene afatanyije uburwayi no gukurikirana uwavuze ko afunze

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yahaye ibwiriza umunyamakurukazi unakoresha cyane urubuga rwa TikTok, Janie Namukasa ryo kumuha impozamarira ingana na miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda kubera kumusebya.

Feb 21, 2025 - 15:10
Feb 21, 2025 - 16:04
 0
Jose Chameolene afatanyije uburwayi no gukurikirana uwavuze ko afunze

Joseph Mayanja uzwi cyane mu muziki nka Jose Chameleone yatunguye abamukurikira ku rubuga rwa TikTok avuga ko Janie Namukasa yamuvuzeho ibihuha bityo amuhaye iminsi 5 ngo amuhe impozamarira ingana na miliyoni 100 z’Amashilingi cyangwa se amugeze mu nkiko kubera kumusebya amuvugaho  ibyo yita ibihuha.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, Jose Chameleone yajyanywe kuvurirwa muri Amerika nyuma aza kuvuga ko ashima Imana kuba yarakize. Muri iki cyumweru yongera kujyanwa kwa muganga bavuga ko arwaye urwagashya rwatewe no kunywa inzoga nyinshi akaba asabwa kubagwa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumuvugaho ibyo bashaka, umunyamakurukazi ukorera Radio 4 yo muri Uganda, Janie we yavuze ko Jose Chameleone afungiwe muri  Amerika azira guhohotera uri kumwitaho akaba n’umukunzi we, Juliet Zawedde, nyuma yo kumusanga aganira n’abandi bagore kuri telefone bikabyara imvururu mu rugo bigatuma atabwa muri yombi, ahamya ko amashusho bari gusohora amugaragaza ari mu bitaro ari aya kera, naho ubundi Chameleone ari mu buroko.

Ayo magambo yateje urujijo mu bakoresha TikTok. Jose Chameleone yahise na we agaragara kuri urwo rubuga amwihanangiriza amutegeka ko mu minsi itanu agomba kumuha impozamarira ingana na miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda (UGX), akamusabira imbabazi kuri urwo rubuga atabikora akazamutangira ikirego.

Uyu munyabigwi mu muziki akomeje kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari nako abantu batandukanye bamuvugaho ibyo bashatse, bamwe bakoresha konti mpimbano z’abantu be ba hafi bakavuga ibinyuranyije n’ukuri, ni yo mpamvu yabakanguriye gushungura ibyo babona n’ibyo babwirwa ku mbuga nkoranyambaga.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow