Abahanzi 10 bakijijwe n'indi mishinga iri inyuma y'umuziki
Hari abahanzi bubakiye ku bwamamare bwabo maze babubyaza umusaruro bashinga indi mishinga ibinjiriza atari make.
Abahanzi benshi bashingira ku muziki bakaba ari wo basaruramo, hari abamenye ko gukora n'indi mishinga ari umwanzuro mwiza kuko ibiyivamo biza byiyongera kubiva mu muziki maze agatunga agatunganirwa.
Kuri uyu mubumbe utuwe n'abarenga miliyari 8, harimo abahanzi basaruye agatubutse mu muziki ariko kandi banawufatanya no gukora indi mishinga.
Igisubizo.com igiye kukugezaho abahanzi 10 bo muri Amerika bakijijwe n'indi mishinga bashinze, ibyo bigatuma bakuramo amafaranga menshi.
1. Jayz
Shawn Carter uzwi mu muziki nka Jayz ni umwe mu baraperi bahiriwe cyane n'umuziki. Mu myaka irenga 28 ishinze yakozemo indirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya hip-hop, dore ko kuva mu bwana bwe ari yo njyana yihebeye.
Mu mwaka wa 1996 yashinze inzu ikora ndetse ikareberera inyungu abahanzi ya 'Roc-A-Fella Records.' Yakomeje gushora mu bikorwa by'umuziki birimo gukorana na Def Jam na Armadale Vodka.
Nyuma yaguze imigabane mu ikipe ikina mu mikino ya basketball yo muri Amerika 'NBA,' yitwa Brooklyn Nets. Ubu biri kuvugwa ko ashaka kugura ikipe yo muri Shampiyona y'Abongereza yitwa 'Everton.'
Jayz ni umuherwe utunze agera kuri miliyari 2.5 z'Amadolari y'Amerika ($2.5 billion).
2. Rihanna
Robyn Rihanna Fenty yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Work', 'We Found Love' na 'Diamond,' abitse igihembo cy'agahigo (The Guinness World Record) cyo kuba umuhanzikazi ukize cyane kurusha abandi, afite amafaranga agera miliyari 1.7 z'Amadolari y'Amerika.
Ni amafaranga yasaruye mu muziki no mu bucuruzi bw'ibirungo by'ubwiza 'Fenty Beauty' ibarizwa muri kompani ye yitwa ''Savage x Fenty."
3. Justin Timberlake
Justin Timberlake wakunzwe mu ndirimbo 'Mirrors' ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri uyu mubumbe dore ko amaze kwegukana ibihembo bya Grammy 10. Uyu muhanzi ukomoka muri Canada asarura amafaranga mu bindi bikorwa birimo restora n'amaduka y'imyenda.
Yashinze kandi inzu ikora ndetse ikareberera inyungu abahanzi yitwa 'Tenman Records.'
Vanguard yanditse ko afite imigabane mu ikipe ikina basketball 'Memphis Grizzlies' akaba n'umuvugizi w'uruganda rwa telefone 'Apple.'
4. P Diddy
Nubwo Sean 'P Diddy' Combs ari mu bihe bitoroshye byo kuburana ku byaha ari gushinjwa bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina, aracyari mu b'imbere mu muziki no mu butunzi.
Ikoreshwa ry'izina rye (Sean John) ku myambaro ryamwinjirije amafaranga atari make.
Yabaye kandi umuyobozi w'ikiganiro rutura cyo kuri MTV cyitwa 'Making the Band.' Mu mwaka wa 2002 yashyizwe mu bashoramari beza 40 muri Amerika.
5. Beyonce
Umugore w'umuraperi Jay Z witwa Beyonce ni umwe mu basarura agatubutse mu mishinga y'inyuma y'umuziki. Imishinga ye myinshi ishingiye ku bucuruzi bw'imyambaro; we na mama we Tina Knowles bashinze inzu icuruza imyambaro yitwa 'House of Dereon.'
Abinyujije muri kompanyi ye yitwa 'Parkwood Entertainment ' yashinze inzu y'imyambaro ya 'Ivy Park' anongeraho undi mushinga w'amavuta yo kwisiga 'Eau De Parfum.'
6. Madonna
Madonna ni umwe mu bahanzikazi bamaze iminsi mu muziki, awumazemo imyaka irenga 40, yatangiye kuwumenyekanamo mu myaka ya 1980.
Hirya y'umuziki yiyeguriye n'ubwanditsi bw'ibitabo by'abana, ubu ni na nyiri inzu ikora ndetse igafasha abahanzi 'Maverick Records' akongeraho no kumurika imideri.
Abitse arenga miliyoni 850 z' Amadolari y'Amerika ($850 million).
7. Dr Dre
Umunyabigwi mu njyana ya hip-hop, Andre Romell Young uzwi mu muziki nka Dr Dre , mu mwaka wa 2022, yashyizwe ku mwanya wa 5 na Forbes mu baherwe bakora iyo njyana.
Mu mwaka wa 2006 yafatanyije na Jimmy Lovine bashinga kampani ikora ibijyanye n'umuziki yitwa 'Beat Electronics' yarakuze iba nini ku isoko mpuzamahanga, mu mwaka wa 2014, uruganda rwa Apple rwayimuguriye miliyari 3 z' Amadolari ($3 billion).
Nyuma yaje gushinga inzu ikora ndetse ikareberera inyungu abahanzi 'Aftermath Records' yazamuye abahanzi barimo Kendrick Lamar, Eminem na 50 Cent.
8. Kanye West
Umuraperi Kanye West ni umwe mu bahanzi bahuye n'igabanuka rikabije ry'umutungo hagati y'umwaka wa 2016 na 2022, ariko ubu ari kugarurira ikizere kampani zacyimutakarije.
Yakoreye amafaranga menshi muri kompanyi ye ikora ibijyanye n'imyambaro izwi nka 'Yeezy.' Uretse iyo kandi afite n'ibindi birango bye bimucururiza birimo 'Yeezy Tech.'
9. Pharrell Williams
Uyu Pharrell Williams yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Happy' yagiye hanze mu mwaka wa 2013.
Mu mwaka wa 2003, yashoye mu bucuruzi bw'imyambaro; afite kompanyi ikora ibijyanye n'imyambaro yitwa "Billionaire Boys Club" n' inkweto zitwa "Ice Cream." Kubera ubuhanga afite mu bijyanye no gutunganya imyambaro, ni we muyobozi w'ihangwa ry'imyambaro y'abagabo mu ruganda rwa 'Louis Vuitton.'
Pharrell yashoye kandi mu bucuruzi bw'ibiribwa bukorerwa mu gace ka Miami muri Amerika.
10. Selena Gomez
Umuhanzikazi Selena Gomez wamamaye mu urukundo na Justin Bieber, akundwa no mu bihangano birimo 'Lose You To Love Me,' na 'The Heart Wants What It Wants,' yasaruye amafaranga menshi mu muziki, anashinga ikitwa 'Wondermind' gifasha abantu mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.
Akura amafaranga kandi muri kompanyi 'Gopuff' icuruza amafunguro.
What's Your Reaction?










