King James yagize icyo atangaza ku kibazo cy'ubwambuzi ashinjwa na Blaise

Nyuma y’uko umugabo witwa Blaise agaragaje ko umuhanzi King Jmaes yamwambuye amafaranga, King James yamunyomoje asobanuro uko byose byagenze avuga ko yagerageje kumwishyura ariko undi birangira amwihindutse, ahitamo kujya kumurega.

Apr 17, 2024 - 13:43
Apr 17, 2024 - 13:45
 0
King James yagize icyo atangaza ku kibazo cy'ubwambuzi ashinjwa na Blaise

Mu minsi yashize nibwo uwitwa Blaise yanyuze ku rukuta rwe rwa X yandika ubutumwa atabaza Perezida wa Repubulika ko yamukemurira ikibazo afitanye na King James wamwambuye amafaranga miliyoni 30 z’amafaranga y’U Rwanda yari yamuhaye ngo bakorane business y’uruganda rukora rukanatunganya kawunga mu mwaka wa 2021 rwaje no guhomba.

Muri ubu butumwa Blaise yagaragaje ko yagerageje kwiyambaza inzego zose ngo zimukemurire ikibazo ariko biba imfabusa kuko King James yanze kumwishyura bigatuma ahora asiragira mu nzira atakaza amafaranga nyamara ikibazo kitari gukemuka.

King James ku ruhande rwe yasobanuye ko uyu mugabo yari asanzwe ari inshuti ye magara ibyatumye uyu mugabo amwegera akamusaba ko yamuha amafaranga bagatangira gufatanya uruganda King James yari amaze igihe akoresha ndetse ahita abyemera kuko yumvaga ari ikintu cyiza mu rwego rwo kwagura ibikorwa n’ubwo bitabahiriye kuko nyuma baje guhomba King aba avuyemo asigira uruganda Blaise kuko we yabonaga nta nyungu ari gukuramo.

Uko byagenze kugira ngo uruganda ruhombe

King Jmaes yatangaje ko nyuma y’umwaka umwe akorana na Blaise, haje kubaho ikibazo cy’uko nyuma ya Covid abakora ibijanye na Kawunga babaye benshi bituma abakiriya baba bacye, ibicuruzwa byabo bitangira kubura isoko, batangira kujya bagurisha ibicuruzwa byabo kuri macye nyamara bashoye menshi niko gutangira guhomba.

King James amaze kubona ko nta nyungu irimo yasabye Blaise ko babihagarika undi aranga, King Jamaes ahitamo kuba avuyemo akaba amurekeye uruganda agakora kuko we yabonaga arimo guhomba, gusa ntibyatinze kuko nyuma y’amezi arindwi Blaise yaje na we guhomba ahita abihagarika.

Blaise yaje gusaba King Jamaes nk’umuvandimwe ko yamufasha kwishyura inguzanyo yari yafashe muri Bank, King James amwemerera ko azajya amuha arenze kimwe cya kabiri cy’ayo agomba kwishyura buri kwezi muri Bank. Ibyo byakozwe ukwezi kumwe ariko ukwa kabiri nibwo King James yahise ahamagarwa kuri RIB.

Impamvu King James atafunzwe

King James yaritabye atungurwa no gusanga Blaise ari we wamureze, gusa arisobanura ababwira ko ibintu byinshi babikoraga kivandimwe akenshi wasangaga inyandiko atari ngombwa. RIB niko kubagira inama yo kwicara bagakemura ikibazo cyabo kuko ari ibintu byumvikana.

King James avuga ko yakabaye afunzwe ariko yakijijwe n’uko yasanze mu gihe yamwohererezaga amafaranga akoreshaga Bank, bisaba ko ajya kuri Bank kuzana impapuro zibigaragaza (Bank transfer) basanga koko yaratangiye kumufasha kwishyura arokoka atyo. Icyakora King James avuga ko we nta kibazo afite kuko igihe cyose Blaise azumva ashaka ko bagurisha uruganda bakagabana yiteguye rwose azaza bagashaka umukiriya bitonze hanyuma bakabarana neza, bakagabana bikarangira kuko uruganda rwo ruracyahari nubwo rudakora.

Yagize ati “Nakabaye narafunzwe ariko narokowe n’uko hari amafaranga najyaga mwoherereza nkoresheje Bank, impapuro zaho nerekanye nizo zandokoye gusa icyo nabwira abantu na Blaise ni uko uruganda rurahari, igihe cyose azifuza ko twarugurisha tukagabana azaze nta kibazo.”

King Jamaes avuga ko kuri we inzira z’ubucuti zarangiye igisigaye ari ukuyoboka inzira z’amategeko gusa bakaba ari bo babakemurira ikibazo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow