Intambwe za Bruce Melodie zizangeza kure: Impano nshya mu muziki, Obah Muziki yahishuye uko azageza kure umuziki nyarwanda

Umuhanzi Obah uri mu bahanzwe amaso, yavuze ko afatira ikitegererezo kuri Bruce Melodie ndetse yumva imbaraga afite zizamugeza ku ruhando mpuzamahanga.

Aug 15, 2025 - 13:03
Aug 15, 2025 - 14:10
 0
Intambwe za Bruce Melodie zizangeza kure: Impano nshya mu muziki, Obah Muziki yahishuye uko azageza kure umuziki nyarwanda

Mugisha Obadiah uri gukoresha izina rya Obah Muziki mu ruganda rw' umuziki yavuze ko nyuma yo gutyariza ubumenyi mu Ishuri ry'Umuziki ry'U Rwanda ari kuwukorana intego zo kuzamura ibendera ry'umuziki w'U Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu musore ufite indirimbo nshya "Maji" yabwiye Igisubizo.com ko amateka ye mu muziki ahera muri korari agakomereza mu ishuri ry'umuziki.

Yagize ati:"Impano y'umuziki nayiyumvisemo nkiri muto mu rugo i Musanze, noneho ngize imyaka 15 nkajya ncurangira muri korari nyuma nza kujya kwiga umuziki mu Ishuri ry'Umuziki ry'U Rwanda ryahoze ku Nyundo ubu riri i Muhanga. Nahakuye impamyabumenyi mu by'umuziki mu mwaka wa 2022.”

“Nahise nanzika gukora umuziki kinyamwuga hano i Kigali, ariko mpera ku gucurangira abandi bahanzi muri studio itunganya indirimbo. Ibyo ni byo byampuje n'uzitunganya (umu- producer) witwa Yeweeh ukorera muri B&G Records. Nahakoreye indirimbo isohoka mu mpera za 2022."

"Byanteye imbaraga ubu maze kugira indirimbo 5 ari zo: Diana, Only You, Sawa, Mutima na Maji."

Obah Muziki yakomeje ahamya ko umuziki awukora awukunze ndetse yifuza kuzagera ku rwego mpuzamahanga yifashishije ugukorana umwete.

Umuhanzi nyarwanda yumva yanakorana na we, akamukomereza izo ntego ze ni Bruce Melodie.

Yagize ati:"Umuhanzi mfatiraho ikitegererezo hano mu Rwanda ni Bruce Melodie kubera ko ni umuhanzi ukora cyane, ubona afite icyo ashaka kandi ntabwo acika intege. Ni yo mpamvu mfite inzozi zo kuzakorana na we indirimbo kandi ndiyizeye ko nzazikabya."

Obah yasoje asaba abantu ko bamushyigikira bakumva ibihangano bye bakanabikurikira ku rubuga rwa YouTube, dore ko hariho indirimbo nshya yise "Maji." Abasezeranya gukora umuziki mwiza akirinda kubatenguha.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Obah Muziki yise "Maji"

Obah yiyemeje gukora umuziki mwiza uzamenera ku isoko mpuzamahanga

Obah afatira ikitegererezo kuri Bruce Melodie kubera ari umukozi

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow