Davis D yatangaje icyadindije umushinga yatangije wo gukora udukingirizo

Icyishaka David umaze kwamamara mu muziki nyarwanda nka Davis D, nyuma yo gutangaza ko agiye gutangira ubucuruzi bw'udukingirizo twe yise D protection, yatangaje ko umushinga ugikomeje uretse ko wadindijwe n'inzira binyuramo kugira ngo tube twajya ku isoko.

Feb 11, 2024 - 01:12
Feb 11, 2024 - 08:52
 0
Davis D yatangaje icyadindije umushinga yatangije wo gukora udukingirizo

Ibi yabitangaje mu kiganiro "samedi detente" kuri Radio Rwanda ubwo yari abajijwe aho umushinga yatangaje wo gukora udukingirizo yise 'D protection' waheze.

Uyu musore yavuze ko umushinga utigeze uhagarara ndetse ko ugikomeje uretse ko wadindijwe n'inzira zitandukanye binyuramo ngo tube twajya ku isoko harimo no gusuzuma ubuziranenge bwatwo.

Yagize ati "Ni umushinga bifite inzira binyuramo, bifata urugendo kugira ngo utange ibintu bifite ubuziranenge, ubu turimo gukorwa hazakurikiraho gusuzuma ubuziranenge bwatwo."

Davis D n'ubwo atigeze atangaza igihe nyirizina tuzagira ku isoko gusa yijeje abantu ko tuzajya hanze kandi mu gihe kitarambiranye.

Uyu mushinga wo gukora udukingirizo yise 'D protection' akaba yarawumuritse mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere 2023, avuga ko awuzanye mu rwego rwo gufasha abakundana cyangwa abashakanye kuba bakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow