Igikomeje gutuma Clapton Kibonge adasubukura ishyirwa hanze rya filime ‘Icyaremwe Gishya’
Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge akomeje gusubika ishyirwa hanze rya filime y’uruhererekane yitwa ‘Icyaremwe Gishya’ kubera kubura icyo akuramo.
Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge mu mwuga wo gukina filime, urwenya n’ubuhanzi, avuga ko yasubitse ishyirwa hanze ry’ibindi bice bya filime ‘Icyaremwe Gishya’ bitewe nuko yayisohoreraga kuri YouTube itari gusarurwamo ahwanye n’ayo aba ashaka, ategereje impinduka kuri urwo rubuga.
Clapton Kibonge wakunzwe nk’umuhanzi, umunyarwenya muri filime y’uruhererekane ‘Mugisha na Rusine’ nyuma akaza kuyihagarika ariko yasigiye izina rikomeye umunyarwenya Rusine. Abo bombi bakomeje gushyira imbaraga mu yitwa ‘Umuturanyi.’
Nyuma Clapton yarwaye indwara y’ubuhumekero, ayikira mu ntangiriro z’umwaka wa 2024. Amaze gukira yashimye Imana n’abamubaye hafi mu burwayi kugeza agarutse mu buzima.
Uyu mugabo yakuyemo igitekerezo cyo gukora filime y’uruhererekane ayita ‘Icyaremwe Gishya.’ Ni filime yakunzwe igisohoka mu mwaka ushize wa 2024, ariko nyuma yaburiwe irengera abantu bibazo icyatumye ihagarara.
Clapton avuga ko yafashe umwanzuro wo kuyihagarika akazayisubukuru nabona YouTube igabura ku rugero rukwiye filime.
Ati:”Icyaremwe Gishya yakiriwe neza nyuma narayihagaritse, hashize igihe cyirenga amezi abiri ntayisohora. Nafashe uwo mwanzuro kubera ko kuri YouTube nta kintu nari ndimo kuhasarura […] Mu Rwanda ntabwo dufunguriwe ibyo YouTube yamamariza mu bitambukaho (ads), kuba bitarimo bituma tubona amafaranga make. Mbwira ukuntu nzabasha kwishyura ibyo nayitakajeho nanjye nkabona inyungu mu gihe ndi gukuramo amafaranga make?”
“Ubwo kugira ngo tugire icyo dukuramo bidusaba gushyiraho filime buri munsi. Ibyo nasanze ntabikora ku ‘Icyaremwe Gishya’ kuko ntabwo byampa umwanya wo gutekereza icyo tuzakoraho, byansaba kurundaho gusa ibidafite ubuhanzi.”
Clapton akomeza avuga ko akibitse filime ye kuzageza abonye bikemutse.
Ati:”Nkomeje kuyibika da! Ndindiriye igihe cyo gusaruramo menshi kuri YouTube.”
Ku bijyanye no kuyigurisha ku bashoramari. Ati:”Burya abashoramari ba mbere nitwe. Uramutse ubwiye umuntu ngo ngwino uyishoremo ikomeze itambuke kuri YouTube, yahomba. Twe tubikora nk’umuhamagaro ni yo mpamvu usanga abahiriwemo ari abantu nkatwe tubikora umunsi ku wundi, abaturutse hanze abenshi barahomba. Ntabwo rero nahamagarira umuntu gushoramo ngo ahombe. Mbaye nyibitse!”
Kibonge akomeje gushyira imbaraga muri filime yitwa ‘Umuturanyi’ n’ibindi bihangano bitambuka ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ni kenshi abakorera mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko hari ibura ry’iyamamaza rya YouTube mu bihangano kugira ngo bibinjirize atubutse, ababishinzwe bagasubiza ko bari kubyigaho. Kugeza ubu baracyategereje.
Clapton Kibonge akomereje ibikorwa bye mu 'Umuturanyi'
What's Your Reaction?










