Meddy yahishuye ko zari inzozi ze gushaka Umunya-Ethiopiakazi
Mu mwaka wa 2019, Meddy yatunguye abakunzi b'umuziki we abahamiriza ko umutima we yaweguriye Umunya-Ethiopiakazi uzwi nka Mimi. Abanyarwandakazi bari bategereje ko azahitamo umwe muri bo bahise bakurayo amaso.
Umuhanzi Ngabo Jorbert Medard uzwi mu muziki nka Meddy yafashe umwanzuro, ahitamo Umunya-Ethiopiakazi, Mimi Mehfira amubwira ko amukunda bigera naho bakora ubukwe. Bamwe mu Banyarwanda bibajije impamvu yamuhisemo, akirengagiza Umunyarwandakazi. Meddy yabishyizeho umucyo avuga ko yabikoze mu rwego rwo gukabya inzozi.
Meddy wakundanye cyane n'uwo barushinze, Mimi, bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, amwifashisha no mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura' yagiye hanze mu mwaka wa 2017. Bahamije isezerano ryabo mu bukwe bwabo bwabaye ku wa 21 Gicurasi 2024.
Mu giterane cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Arizona cyiswe 'Arizona One Worship Concert' muri Kamena 2024, Meddy yavuze ko kumushaka byabaye inzozi ze, yahoze arota mu bwana bwe, zabaye impamo.
Ati:"Hari umunsi umwe nari ndi i Kigali umuntu arambaza ngo Meddy wabuze umugore w'Umunyarwandakazi, ndamubaza nti: ese wowe ufite umugore, ati: oya. None se ko wamubuze, kuki wumva ko njye namubona?"
"Mu by'ukuri, njye nakuze mfite inzozi zo kuzashaka umugore wo mu gihugu cya Ethiopia kuko nararebaga nkabona bafite abakobwa beza."
Yashimangiye ko agihura na Mimi yamubonanye ubwiza budasanzwe, asanga ni Umunya-Ethiopiakazi, nyuma inzozi ze ziba impamo.
Ati:"Naramubonye mbona ni umukobwa ufite ubwiza ntagereranywa. Twaraganiriye, tuba inshuti, nyuma turarushinga inzozi zanjye ziba zibaye impamo."
Nyuma yo gukora ubukwe na Mimi, mu buryo bweruye, Meddy wari umenyerewe mu ndirimbo zisanzwe yahindutse umuramyi.
Aba bombi bamaze kwibaruka umwana w'imfura w'umukobwa wavutse mu ntangiriro za 2022.
Meddy na Mimi baryohewe n'urwo bakundana
What's Your Reaction?










