Noopja yarase umuhungu we mu muziki
Umushoramari mu ruganda rw'imyidagaduro akaba n'umuhanzi, Nduwimana Jean Paul uzwi cyane nka Noopja yagaragaje ko Element EleéeH yita umuhungu we akora abandi bakavuga.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Noopja yashyizeho ifoto iri kumwe n'indirimbo ya Element bakoranye muri kompanyi ye ya Country Records, maze ayikurikiza amagambo agira ati "Urakora abandi bakavuga! Komereza aho."
Ubu butumwa bwa Noopja buje mu gihe Element EleéeH usumbirijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kugira imbaraga nke ku rubyiniro, gukora imiziki isa no kugenda ku ndirimbo zo ha mbere n'ibindi.
Noopja usa n'aho ari na we wamuritse Element, bakoranye muri Country Records ari na ho uyu mu producer usigaye abifatanya no kuririmba yamenyekaniye cyane mbere y'uko ajya muri 1:55 AM aherukamo.
Mu magambo ye akenshi, Noopja akunze kumvikana avuga ko Element ari nk'umuhungu we, bitandukanye n'abajya bashaka kurema urwangano hagati yabo.
Noopja na Element akenshi bagiye banyomoza abacyeka ko baba baratandukanye nabi
What's Your Reaction?










