Shatta Wale yavuze ko ashaka ko we na Stonebwoy bakizwa na mbuga

Umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana, Shatta Wale yavuze ko arambiwe abamugereranya na mugenzi we witwa Stonebwoy agashaka ko habaho igitaramo cy’ihangana (battle) cyizagena umwami.

Aug 29, 2024 - 18:05
Aug 29, 2024 - 18:38
 0
Shatta Wale yavuze ko ashaka ko we na Stonebwoy bakizwa na mbuga

Charles Nii Armah Mensah Jr. uzwi mu muziki wo mu gihugu cya Ghana no hanze yaho nka Shatta Wale yavuze ko ashaka ko hakorwa igitaramo cyo kugena urenze hagati ye na Livingstone Etse Satekla uzwi nka Stonebwoy, cyikazabera kuri sitade ’Accra Sports Stadium’ i Accra muri Ghana.

Hari ihangana rivugwa hagati y’abahanzi bakomeye mu gihugu cya Ghana ari bo Shatta Wale na Stonebwoy, aho umwe avuga ngo ni we mwami w’injyana ya ‘Dancehall’ mu gihugu cya Ghana undi akaza akamuhakanya avuga ko amurenze, ni impaka zabuze uzica, ibyo bimaze imyaka irenga ikinyacumi.

Shatta Wale yanyarukiye ku rubuga rwa X atanga icyifuzo ko umwami w’injyana ya ‘Dancehall’ mu gihugu cya Ghana yakagombye kugenwa n’uzatsinda igitaramo karahabutaka cy’ihangana (battle) cyizakorerwa mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

Yagize ati:”Ntanze ingingo nyayo kuri Stonebwoy n’abafana be ko tugomba guhurira muri sitade ‘Accra Sports Stadium’ tugakora igitaramo cyizagena umwami w’injyana ya ‘Dancehall’ hano muri Ghana. “

Shatta Wale wakunzwe mu ndirimbo ‘On God’ yakomeje avuga ko Stonebwoy naramuka yanze ubwo butumire agomba kuzahita areka gukora injyana ya ‘Dancehall’ akajya mu ya ‘Reggae.’

Ati:”We n’abafana be nibaramuka banze ubwo butumire, agomba kuzahita atangaza ku mugaragaro ko atakiri umuhanzi w’injyana ya ‘Dancehall’ ahubwo ari umuhanzi w’injyana ya ‘Reggae.’ Ndizeza abayobozi b’igihugu ko iki gitaramo cy’ihangana cyizategurwa neza kandi ntihagire uhakomerekera cyangwa se ngo ahatakarize ubuzima.”

Ntabwo yigeze atangaza igihe ateganya ko icyo gitaramo cyabera,  gusa akangurira abashoramari bumva icyo gitekerezo gishyitse ko bakwegera ababareberera inyungu bakavugana.

PAM yanditse ko amateka y’iterambere ry’umuziki wa Shatta Wale na Stonebwoy ahera mu mwaka wa 2012, nibwo bombi bamenyekanye mu muziki wa Ghana, bose bakora injyana ya ‘Dancehall.’ Bamaze kumenyekana nta n’umwe wigeze wubaha undi; bose bagumye basuzugurana umwe akavuga ko arenze undi.

Mu mwaka wa 2015, Stonebwoy yatsindiye igihe cya BET mu kiciro cya ‘Best International Act,’ ariko ntabwo yigeze yemeza Shatta Wale ngo yemere ko hari ikintu gikomeye yagezeho, yakomeje avuga ko akiri umuhanzi uciriritse.

Shatta Wale arashaka igitaramo cy'ihangana rye na Stonebwoy, cyizagena umwami w'injyana ya 'Dancehall' muri Ghana

 Stonebwoy ni umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana w'injyana ya 'Dancehall' utumva ko Shatta Wale amurenze

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow