Ni umwana! Jasinta Makwabe yahishuye impamvu atakundana na Kevin Kade
Umumurikamideli w’Umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Tanzania, Jasinta Makwabe yavuze ko iby’urukundo rwe na Kevin Kade ari ibihuha, we yemeza ko atakwemera kujya mu rukundo na we.
Jasinta Makwabe wagaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade, Element Eleeeh na The Ben, yavuguruje ibyamuvuzweho ko yaba yarakundanye na Kevin Kade ngo abona icyatuma atajya mu rukundo n’uwo muhanzi ari ubwana bwe.
Mu itunganywa ry’amashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ havuzwe cyane inkuru y’urukundo rwa Kevin Kade na Jasinta bitewe nuko hari amafoto yagiye hanze amugaragaza yicaye ku bibero by’uwo muhanzi. Aje i Kigali, agaragara ari kugirana ibihe byiza na we mu nyubako ya ‘Kigali Convention Centre.’
Ibyo byabyaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko uwo mukobwa wigeze kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz yaba ari mu rukundo na Kevin Kade.
Mu kiganiro Jasinta Makwabe yagiranye na IGIHE KULTURE yavuze ko atajya mu rukundo na Kevin Kade kubera ko ari umwana kuri we.
“Njye ndi mu kuru kuri we. Namugira inama yo gushaka undi mukobwa aruta akaba ari we akundana na we.”
Jasinta yongeyeho ko nta rukundo yigeze agirana na Kevin Kade. Ati:”Ariya mashusho abantu buririyeho bakavuga ko turi mu rukundo, yafashwe ndi gutemberana na we, abantu bavuga ko turi mu rukundo ariko nta by’undi mubano.”
Uyu mukobwa wihebeye umwuga w’ubumurikamideli yashimangiye ko afite umukunzi bamaranye igihe cyirenga umwaka, ngo aramukunda cyane bityo ntabwo yamubangikanya n’undi.
Jasinta yavuze ko Kevin Kade ari umwana kuri we kandi atakundana n'uwo aruta
What's Your Reaction?










