Icyo Linda Montez yabwiye Kevin Skaa amaze guhagarika umuziki

Nyuma yo guhagarika umuziki, Linda Montez yabwiye umuvadimwe we, Kevin Skaa ko agiye mu kuramya no guhimbaza Imana ariko adakoreramo indirimbo.

Oct 22, 2024 - 19:37
Oct 22, 2024 - 22:36
 1
Icyo Linda Montez yabwiye Kevin Skaa amaze guhagarika umuziki

Linda Montez uri mu bahanzikazi nyarwanda bakundirwa inganzo ye ariko akaba yaratunguranye avuga ko ahagaritse umuziki. N’abavandimwe be batunguwe n’icyo cyemezo, umuhanzi ufite icyo apfana n’uwo mukobwa yafashe iya mbere amubaza impamvu yaretse umuziki undi amubwira ko ashaka kwiyegurira Imana.

Mu ntangiriro za Kamena 2024, umuhanzikazi Linda Montez wari umaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Same As Me’ yakoranye na Platin P yahamije ko ahagaritse umuziki. Abakunzi b’umuziki nyarwanda batunguwe n’uwo mwanzuro kuko yari mu bahanzikazi batanga ikizere.

Umuvandimwe we ukora umuziki, Kevin Skaa yahishuye ko na we yatunguwe n’icyo cyemezo. Yagize ati:”Nanjye naratunguwe kumva ko yahagaritse umuziki. Gusa Linda Montez ni umukobwa mukuru uzi kwifatira icyemezo, nagiye kumva ngo ahagaritse umuziki. Mu by’ukuri, nanjye nayobewe impamvu nyayo awuhagaritse.”

“Nabyakiriye ntekereje ko hari undi mwuga agiye gukora kandi wenda niba ari byo bimuha amahoro kurushaho ntabwo naba ndi mu mwanya wo kumugira inama ngo guma mu muziki cyangwa se kora ibi n’ibi.”

“Umuziki ni impano umuntu avukana akawukora, agashimisha abantu, iyo rero uwukora ugashimisha abantu wowe utishima ntacyo bikumarira, ubwo nyuma uhita ufata umwanzuro.”

Kevin Skaa akeka ko akazi yagiyemo atari ko katumye areka umuziki ahubwo akeka ko ari impamvu zibyihishe inyuma.

Ati:”Hari impamvu ibiri inyuma ntaramenya neza. Ubu icyo nzi yiyeguriye Imana cyane, naramubajije nti: ntabwo wakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana arambwira ngo iby’umuziki ba ubiretse njye ndi mu Mana cyane.”

Uyu musore Kevin Skaa wakunzwe mu ndirimbo ‘Special’ yongeyeho ko we agikora umuziki akaba anitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo [album] yise ‘Identity.’

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow