SKOL Malt na Intore Entertainment bazanye ibirori bidasanzwe mu Rwanda byiswe “Davido’s Ahanad Countdown” mbere ya "5ive Tour Concert"
SKOL Malt ifatanyije na Intore Entertainment bari gukora ibirori bafasha abantu kwishima muri Kigali mbere y'uko haba igitaramo mbaturamugabo cya Davido mu byo ari gukora yise '5ive Tour Concert' kizabera muri BK Arena ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.
SKOL Malt nk’umufatanyabikorwa mu by'ibinyobwa bisembuye, yatangije gahunda yitwa “Davido’s Ahanad Countdown”, ikubiyemo ibikorwa by’imyidagaduro mu tubari dutandukanye ndetse n’uburyo bwo kwitabira bijyanye n'ibigezweho muri iki gihe, byose bigamije kongerera ishyaka no gutegurira abakunzi ba muzika kuzitabira igitaramo kigari kizaba mu Ukuboza uyu mwaka.
Iyi gahunda yatangiye ku wa Gatanu w'iki cyumweru aho hatangijwe ibirori byo kumva album nshya ya Davido, byabereye muri La Noche, byari byitabiriwe n’abantu batumiwe gusa, byateguwe na SKOL Malt na Intore Entertainment. Andi mazu y’imyidagaduro akomeye muri Kigali nka Molato na Paddock ni yo azakurikizwaho kuberamo ibindi birori byihariye bizagaragaramo abahanzi n’abavangamiziki (Djs) bagezweho mu gihugu.
Muri buri gikorwa, abakunzi ba SKOL Malt bazishimira umuziki, ibihe byiza bazajya bahagirira, ndetse banahabwe amahirwe yo gutsindira amatike ya VIP, asanzwe n’ay’imbere mu gitaramo cya "Davido’s 5ive Tou", hamwe n’impano ziriho ibirango bya SKOL Malt.
Madamu Marie-Paule Niwemfura, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri SKOL Brewery Ltd, yagaragaje ko ubufatanye bagiranye na Intore Entertainment bugamije kugirana ibihe byiza n'abakunzi babo.
Yagize ati "Muri SKOL Malt dushaka" Keep it Ahanad", ikomeza kuba igisobanuro cy'ibyishimo nyabyo, abantu ba nyabo, n’imbaraga nyazo kandi nta buryo bwiza bwo kubigaragaza burenze umuziki."
Yakomeje agira ati "Ubufatanye bwacu na Intore Entertainment ndetse na Davido mu gitaramo cye, buduha umwanya mwiza wo kwizihiza ibi bihe hamwe n’abafana bacu, tukazana uburyohe bwa SKOL Malt mu mujyi wa Kigali wose, kuva muri ibi birori turi gukora kugeza ku munsi udasanzwe ubwo tuzaba turi muri BK Arena."
Ibi birori bya "Davido’s Ahanad" bizakomereza mu tubari n’ahandi hantu hatoranyijwe muri Kigali mu kwezi k’Ugushyingo, bizasozwe mu gitaramo cy’akataraboneka kizabera muri BK Arena mu Ukuboza.
Abafana barasabwa gukurikirana konti za @skolmalt ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bakurikire amakuru mashya, aho ibikorwa bizabera, n’ibindi bisobanuro byihariye bijyanye na Davido’s Ahanad Countdown.
SKOL Malt – Keep it Ahanad.
What's Your Reaction?










