Ibyo umuryango wa P Diddy wakoze byakoze ku mitima ya benshi
Abagize umuryango w'umuraperi P Diddy uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha byiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina, bagaragaye bagiye gufasha bamwe mu bawugize.
Mu gihe uwo muryango wa Sean 'P Diddy' Combs ukomeje guca mu bihe bitoroshye, bamwe mu bawugize barimo: mama w'abana be, Dana Tran, umukobwa we witwa, Love, umuhungu we, Christian, bagiye gufasha impanga zaL Didy, Jessie na D'Lila, zari zagiye gukina umupira w'amaguru. Ni igikorwa cyatumye bamwe bavuga ko ifungwa rya P Diddy ryagaragaje ubumwe bw’umuryango we.
Aba bagaragaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, bari kumwe, ubona ko ahantu bari bagiye gushyigikira abo bana, hari imbeho; bose bari bambaye imyenda y'imbeho bifutse mu rwego rwo kwirinda iyo mbeho.
Ibi bibaye nyuma yuko ku wa 04 Ugushyingo 2024, abagize umuryango bagaragaye bahuriye hamwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya P Diddy wari wujuje imyaka 55. Uyu mugabo yavutse ku wa 04 Ugushyingo 1969.
Bagaragaye bari kuvugana ku murongo wa telefone na P Diddy ufunzwe, bivuze ko bavuganaga ari mu buroko bo bari mu rugo. Baretse umwana muto mu muryango witwa Love Sean Combs ufite umwaka n'amezi 11, avugana na we, ahita amwifuriza kugira umunsi mwiza.
Ibyo bakoze ndetse n’ibyo bakomeje gukora byakoze ku mitima ya benshi bakoze imbuga nkoranyambaga bagaruka ku gikunda kuba mu miryango iyo bahuye n’ibibazo, umugabo yafunzwe cyangwa se yarwaye, aho buri umwe aterera hejuru mugenzi we, ntibumvikane. Hari n’abatangira kubara imitungo ya nyiri urugo ngo barebe ukuntu bayigabana.
Aba bo bari kwerekana urukundo dore ko no mu Ukwakira 2024, igihe P Diddy yaburanaga bakanzura ko azatangira kuburana ku byaha bye muri Gicurasi 2025, abagize umuryango we barimo na mama we [P Diddy] bitabiriye urwo rubanza ndetse babazwa n’umwanzuro w’urukiko.
What's Your Reaction?










