Eddy Kenzo yikomye abadindiza itegeko rirengera abahanzi

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo yatangaje ko hari inyungu z’amatsinda akomeye yise “aba-mafia” ziri inyuma y’idindira ry’itegeko rigamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi.

Mar 17, 2026 - 07:43
Mar 17, 2026 - 08:03
 0
Eddy Kenzo yikomye abadindiza itegeko rirengera abahanzi

Kenzo yavuze ko nubwo bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basobanukiwe akamaro k’iri tegeko, hari abashobora kuba baragizweho ingaruka n’ayo matsinda cyangwa se batarasobanukirwa neza icyo rigamije.

Yagize ati: “Hari abadepite bazi neza ko iri tegeko rikenewe, ariko bamwe bashobora kuba baragizweho ingaruka n’inyungu z’amatsinda yihariye. Ayo matsinda yungukira mu kavuyo kari mu muziki, ni yo mpamvu atifuza ko iri tegeko rishyirwaho.”

INDI NKURU WASOMA :FARDC na Wazalendo nibo banzi b'amahoro mu burasirazuba bwa Congo - Raporo 

Uyu muhanzi asanga kudateganya neza uburenganzira ku bihangano bituma abahanzi batunguka ku musaruro w’ibyo bakora, bigatuma umuziki utabasha gutanga inyungu ikwiye ku bawukora.

Yanahakanye abavuga ko abahanzi bashyigikiye iri tegeko bari mu ntambara za politiki, ashimangira ko icyo bashyize imbere ari uburenganzira bwabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow