Ibyihishe inyuma y'indirimbo nshya ya Ross Kana itari kugaragara kuri YouTube

Nyuma y'uko umuhanzi Ross Kana ashyize hanze indirimbo ye nshya yise Sesa, mu munsi umwe gusa ntiri kugaragara kuri YouTube, Ross Kana akavuga ko byatewe n'ibibazo biri kuri YouTube channel ye.

Feb 4, 2024 - 11:22
Feb 4, 2024 - 12:23
 0
Ibyihishe inyuma y'indirimbo nshya ya Ross Kana itari kugaragara kuri YouTube

Mu kiganiro na Igisubizo.com umuhanzi Ross Kana yavuze ko kuba indirimbo ye itari kugaragara kuri YouTube kandi yaramaze kuyishyira hanze, byatewe n'ibibazo biri kuri YouTube channel ye bitarakemuka ariyo mpamvu yahisemo kuba bayikuyeho.

Yagize "Kuba indirimbo itari kugaragara kuri YouTube byatewe n'uko kuri YouTube yange twayishyizeho hariho ibintu bitagenda neza byatumaga abantu batayibona neza, bituma duhitamo kuba tuyikuyeho mu gihe tukiri kubikemura."

Ross Kana yakomeje avuga ko mu gihe gito cyane baratangaza aho baza gusanga indirimbo.

Yagize ati "Turi kubikoraho mu gihe gito turongera tuyishyire kuri YouTube ndetse tubabwire aho mushobora kuyisanga imeze neza."

Iyi ndirimbo Sesa yayishyize hanze ku wa 02 Gashyantare 2024 ikaba yarakorewe muri 1:55 Am ikorwa na producer Element.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow