Marina yahishuye imishinga afitanye n'abarimo Camidoh na B2C
Umuhanzikazi nyarwanda, Marina yavuze ko mu bo yakoranye na bo harimo n'itsinda ry'abanyamiziki bo muri Uganda, B2C n'umuhanzi wo Ghana, Camidoh wamenyekanye mu ndirimbo “Sugercane.”
Marina ukundwa n'abatari bake kubera ijwi rye ribereye ubuhanzi yavuze ko afite indirimbo zigera kuri 45 atarasohora. Muri izo ndirimbo zirimo izo yakoranye n'abahanzi mpuzamahanga, nk’itsinda ry'abanyamuziki bo muri Uganda, B2C na Camidoh wakunzwe mu ndirimbo "Sugercane."
Ibyo yabihamirije mu kiganiro yagiranye na KISS FM, aho yavuze ko abantu bakwiye kwitega ibihangano bye mu minsi iri imbere.
Yagize ati:"Mfite indirimbo ntarasohora zigera kuri 45. Muri izo ndirimbo harimo iyo nakoranye na B2C."
"Hari kandi indirimbo nakoranye n'umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana, Camidoh, wakunzwe mu ndirimbo "Sugercane."
Yakomeje avuga ko indirimbo ye nshya ya vuba izasohoka nyuma y'icyunamo.
Yongeyeho ko afite album ari gutegura azashyira hanze mu bihe biri imbere.
Marina wakunzwe mu ndirimbo: Kora, Do Me, Log Out, Shawe na Bimpame, atangaje iyi mishinga mu gihe hari bamwe bavuga ko ari umuhanzikazi mwiza, ariko wicisha irungu abakunzi b'umuziki we.
Urugendo Marina yakoreye mu Burengerazuba bw'Afurika, yarukuyemo n'indirimbo yakoranye na Camidoh wo mu gihugu cya Ghana
Hari indirimbo abasore b'i Kampla, B2C, bakoranye na Marina
What's Your Reaction?










