Miss Rwanda igiye kongera kuba mu buryo budasanzwe bumenyerewe
Hashize igihe kigera ku myaka hafi ibiri n’igice amarushanwa y’ubwiza yakunzwe na benshi mu Rwanda ahagaritswe byagateganyo kubera ibibazo byavutsemo, ibyatumye bifungira n’andi mayira Abanyarwandakazi yo kuba bakwitabira andi marushanwa y’ubwizayo ku rwego rw’isi.
Nyuma y’iyo myaka ishize amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ahagaritswe ndetse U Rwanda rutayitabira ku rwego mpuzamahanga, kuri iyi nshunsho rugiye kongera kwitabira irushanwa ku rwego muzamahanga rizwi nka Miss Supranational mu buryo butandukanye n’ubwari busanzweho aho U Rwanda rwaherukaga kwiryitabira mu mwaka wa 2021.
Kuri iyi nshuro hazabaho kwiyandikisha nyuma habeho amarushanwa azasiga hamenyekanye umukobwa uzahagararira U Rwanda gusa umukobwa uzatorwa ntabwo azatorwa nk’uwatorewe mu Rwanda nk’uko bisanzwe bimenyerewe bitewe n’uko muri iyi minsi amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yabaye ahagaritswe.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro kubera ko ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza byahagaze ntabwo hazatorwa umukobwa nk’uko byari bisanzwe gusa uzahiga abandi azagenda ahagarariye U Rwanda nk’uko twabisabwe n’abategura Miss Supranational.”
Kuva Miss Rwanda yahagarikwa mu Rwanda mu mwaka wa 2022, byagize n’ingaruka kuri Nyampinga w’U Rwanda Nshuti Divine Muheto ugifite ikamba kugeza ubu, abura amahirwe yo kwitabira Miss World bitewe n’uko Prince KID wari uhagarariye Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura aya marushwa, yari ari mu nkiko ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye bituma habura uvuganira uyu mukobwa ngo abe yakwitabira iri rushanwa, ibyaje gutuma n’andi marushanwa y’ubwiza yose ahagarikwa mu Rwanda kugeza igihe kitaramenyekana.
U Rwanda rwaherukaga kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational mu mwaka wa 2021 kuri ubu iri kamba rikaba ryari rifitwe na Miss Umuratwa Kate Anitha warihawe asimbuye Miss Umunyana Shanitha wegukanye irya 2019.
What's Your Reaction?










