Rio Ferdinand yacyeje umuhanzi Joshua Baraka
Rio Ferdinand wabaye myugariro ukomeye mu ikipe ya Manchester United n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, yacyeje umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda, binyuze mu ndirimbo ye nshya yise "Morocco".
Ferdinand kuri ubu asigaye ari umunyamakuru akaba n'umusesenguzi ukomeye muri ruhago y'Isi, umwuga yakoze imyaka irenga 10 ku bitangazamakuru nka TNT Sports ndetse ubu akaba yarashyize imbaraga cyane ku muyoboro we 'Rio Ferdinand Presents'.
Uyu munyabigwi w'ikipe ya Manchester United ifite n'abakunzi benshi mu gihugu cya Uganda, yatunguye cyane abatuye muri iki gihugu ubwo yerekanaga ko indirimbo "Morocco" iri kuri album ya mbere ya Joshua Baraka yise "Juvie", ari indirimbo idasanzwe.
Rio Ferdinand yacyeje uyu muhanzi binyuze ku mashusho mato Baraka yashyize ari kuri Instagram ye aririmba iyi ndirimbo, maze undi na we aca ahandikirwa ubutumwa ati "Big tuuuuuune". Ferdinand kandi yahise atangira no gukurikira Joshua Baraka kuri Instagram.
Joshua Baraka ukomeje kuzamura izina rya Uganda muziki, nyina umubyara ni Umunyarwandakazi nk'uko uyu muhanzi akunze kubivuga iyo agaruka ku nkomoko ye benshi bibazaho.
Rio Ferdinand kuri ubu anakurikira Joshua Baraka kuri Instagram
Rio Ferdinand yabaye umukinnyi ukomeye muri Manchester United
What's Your Reaction?










