Elon Musk yahishuye icyatumye Justin Bieber akena

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk yavuze ko impamvu umuhanzi Justin Bieber yakennye ari ukubera uburyo yatanzemo amafaranga ye.

Aug 13, 2025 - 08:43
Aug 13, 2025 - 09:21
 0
Elon Musk yahishuye icyatumye Justin Bieber akena

Elon Musk ufatwa nk'umuherwe wa mbere ku Isi bijyanye n'uko atunze arenga miliyari 300 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yatangaje ko yiboneye umuhanzi Justin Bieber asesagura amafaranga, none abona yarabaye umukene.

Elon Musk yagize ati:"Umunsi umwe mu mwaka wa 2013, nagiye gutega indege yihariye ndi kumwe na Justin Bieber mpita menya impamvu umutungo we wagabanutse. Icyo gihe Justin Bieber yaje ari kumwe n'abantu benshi bamushagaye; bari nk'abantu icumi (10). Noneho yabishyuriye buri kimwe bafashe. Byarantangaje kubona umuntu atwaye abantu bangana gutyo."

"Nabonye indege yuzuye mpitamo kubaharira nifatira indi ndege. Yakomeje kwishyura buri kimwe bafataga. Uwo ni wo murongo wamugejeje aharindimuka. Ibi ntabwo mbivugiye kumusonga ahubwo ndimo kuvuga ibyo niboneye n'amaso yanjye kandi ntekereza ko ari byo byamwangije ariko byabera isomo n'abandi bahanzi."

Justin Bieber w'imyaka 31 ni umwe mu bahanzi bakoze umuziki bakiri abana bato, mbere yo kugira imyaka 10, akurira mu bwamamare. Muri iki gihe atera benshi kumwibazaho kubera ukuntu agaragara, amara igihe nta ndirimbo akora, yanaboneka mu ruhame akaba asa nabi nk'uwo ibiyobyabwenge byagize imbata.

Mu mwaka wa 2022 yagurishije ibihangano birimo "Baby," "Justice" n'ibindi bye yasohoye mbere y'Ukuboza 2021, amafaranga angana na miliyoni 200 z'Amadolari, bivugwa ko yabikoze kubera ubukene.

Elon Musk abona Justin Bieber yarakeneshejwe no gusesagura 

Justin Bieber yageze ubwo agurisha indirimbo ze kubera ihananuka ry'umutungo we

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow